top of page

29 items found for ""

  • TV1 Rwanda | Best news source in Rwanda

    Amakuru Kuwa mbere - Kuwa gatandatu: saa 8:30 z'ijoro next previous Ibiganiro Byacu See All Amakuru Rirarashe Imbonankubone Muzehe Quiz Isi n'Ibihe Press Review Amakuru Agezweho See All Amahanga Namibiya: Bwa mbere mu mateka umugore yatorewe kuba perezida Amahanga Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa Umutekano Gasabo-Rusororo: Amabandi aravugwaho gusambanya abagore ku ngufu Amahanga Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe Kurikirana ibiganiro bya TV1 na Radio 1 kuri TV1 Prime DOWNLOAD TV1 PRIME Video Nshya See All Impungenge ku giciro cy'inyama gikomeje kuzamuka Kicukiro: Batunguwe no gusanga umusore amanitse mu ishyamba yapfuye Gasabo: Umunyeshuri yishe mugenzi we amukubise igipfunsi bapfa umwembe Yaka Mwana yatawe muri yombi kubwo guteza akavuyo ku rukiko

  • Isi n'Ibihe | TV1 Rwanda

    Isi n'Ibihe Ni ikiganiro kivuga ku iyobokamana gihuzwa n'ubuzima busanzwe bw'iki gihe .Ikiganiro kigamije guhumura abaturage ngo ntibagakurikire buhumyi ahubwo bajye basobanukirwa neza uko ijambo ry'Imana ryabafasha kubaho neza badatwawe n'amarangamutima ya bamwe mu bavugabutumwa.

  • Muzehe Quiz | TV1 Rwanda

    Muzehe Quiz Iki kiganiro kivuga ku mateka y'u Rwanda rwo hambere ndetse kikanamenyesha abagikurikira amakuru agezweho n'uburere mboneragihugu. Iki kiganiro gikorwa mu buryo bwiganjemo ibibazo kikaba gitumirwamo abasaza n'abakecuru bari hejuru y'imyaka 60 y'amavuko.

  • Rirarashe | TV1 Rwanda

    Rirarashe Ni ikiganiro gisesengura amakuru ya buri munsi aba agezweho yaba ayo mu Rwanda, mu karere u Rwanda ruherereyemo n'ayo mu mahanga. Ni ikiganiro gikunzwe n'abatari bake bitewe n'ubuhanga bw'abanyamakuru bakiyoborana ubushishozi n'ubunyamwuga.

  • Press Review | TV1 Rwanda

    Press Review Amakuru agezweho yanditswe mu bitangazamakuru bitandukanye hirya no hino ku Isi byaba ibinyamakuru byo mu Rwanda , ibyo mu karere n'ibyandika mu mahanga ya kure .Tubagezaho amakuru ari mu ngeri zitandukanye zirimo Politiki, ubukungu, imibereho y'abaturage , imyidagaduro n'ibindi.

  • Imbonankubone | TV1 Rwanda

    Imbonankubone Ni ikiganiro gitumirwamo abayobozi biganjemo abo mu nzego nkuru z'igihugu, bagasobanura imirongo migari ya Leta y'u Rwanda iba igezweho cyane cyane ibyemezo biba byafashwe, imishinga y'amategeko n'izindi gahunda za leta ziba zigamije iterambere ry'abaturage mu nzego zirimo ubukungu, imiyoborere, uburezi , ubuzima n'ibindi.

  • Amakuru | TV1 Rwanda

    Amakuru Amakuru ya TV1 ni amakuru yibanda ku ngingo zose zibaho ku Isi . TV1 ibagezaho amakuru agezweho y'ako kanya, yaba amakuru yo mu Rwanda, amakuru avugwa mu karere u Rwanda ruherereyemo n'amakuru avugwa mu mahanga ya kure. TV1 izwiho guha ijambo abaturage bakavuga ku buzima bwabo bwa buri munsi , bakaboneraho umwanya wo kumenyekanisha ibibazo byabo, ibitekerezo n'ibyifuzo bigamije iterambere ry'igihugu.

  • Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone

    Kayonza: Barinubira ubutekamutwe mu mushinga wo kuhira hakoreshejwe Telefone 21 November 2024 Ubukungu by: Dieudonné Nshimiyimana Go Go Go Go Hari abaturage bo mu karere ka Kayonza, bavuga ko umushoramari yageze mu gace batuyemo, abaha Telefone, ababwira ko bazashyirirwamo ikoranabuhanga ryo kuhira imyaka, none ngo hashize imyaka ibiri bategereje ko ibyo bikorwa barahebye, bakaba kdi banakomeje kwishyuzwa izo telefone nubwo harimo izamaze gupfa. Umushinga wo kuhira hakoreshejwe uburyo bw'ikoranabuhanga bwa Telefoni zigezweho, aho umuhinzi yashoboraga kuhira imyaka mu mirima adahari, wumvikanye cyane mu turere tumwe na tumwe tugize intara y’Iburasirazuba. Ni umushinga uwitwa Karinganire Eric yamurikiye ubuyobozi bw’intara y’uburasirazuba mu 2022, ndetse utangira no gukora mu bice bimwe by’iyi ntara, icyakora ngo ugeze mu murenge wa Kabare mu karere ka Kayonza, hari abahinzi bahawe Telefone zo kwifashisha, ariko ntibagezwaho umushinga, na n’ubu ngo barategereje baraheba ntibazi n’amaherezo y’uyu mushinga. Nubwo aba baturage bavuga ko batagejejweho ibyo bizezwaga basobanurirwa imikorere y’uyu mushinga, ntibyakuyeho ko Telephone bafashe zo bazishyuye, abenshi ngo ntibaranarangiza kuzishyura dore ko n’inyinshi zamaze gupfa. Eric Karinganire, rwiyemezamirimo wari watangije uyu mushinga, kugeze ubu Telefone ye ngendanwa ntikiri ku murongo, amakuru akavuga ko yaba afunzwe kuko hari ibindi byaha akurikiranyweho mu budabera. Mu gushaka kumenya niba ubuyobozi bw’ibanze buzi iby’uyu mushinga, Meya Nyemazi John Bosco uyobora akarere ka Kayonza, ntiyifuje kugira icyo atangaza kuri iyi ngingo, kuko inshuro zose umunyamakuru yamuhamagaye yavugaga ko atari kubasha kumwumva neza, gusa n’ubutumwa yasabye ko amwandikira ntiyabusubije. Muri uyu mushinga wo kuhira hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga, hakoreshwa amazi yacukuwe mu kuzimu, hagashyirwaho amatiyo ayajyana mu mirima y'abaturage. Umuhinzi ufite Telefone yo mu bwoko bwa Mara phones yahabwaga Porogaramu (app) irimo amakuru yose y'imashini zijyana amazi muri uwo murima, ashobora gukoresha iyo telefone akuhira imyaka ye aho yaba ari hose kandi akaba yanabihagarika igihe ashakiye. Copied!

  • Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa

    Tanzaniya: Leta yirukanye Abarundi babaga muri Tanzaniya badafite ibyangombwa 4 December 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Abaturage b’u Burundi barenga 290 biganjemo urubyiruko birukanywe muri Tanzaniya bashinjwa ko babagayo mu buryo bunyuranyije n’amategeko. Abarundi birukanywe muri Tanzaniya ni abari baragiyeyo gushakayo akazi n’indi mibereho gusa ubuyobozi bwa Tanzaniya bwakoze umukwabo busanga hari ababagayo badafite ibyangombwa, bamwe barafungwa abandi barakubitwa mbere yuko basubizwa iwabo mu Burundi. Benshi mu basubijwe mu Burundi bagiye bakirwa n’imiryango yo mu gace ka Mabanda mu majyepfo y’u Burundi. Imiryango yakiriye urwo rubyiruko yasabye ubuyobozi bwa Tanzaniya guhagarika ihohotera bukomeje gukorera abo barundi. Ishyirahamwe rishinzwe kurengera abana mu Burundi FENADEB ryatangaje ko hagati y’ukwezi kwa Karindwi n’ukwezi kwa Cyenda uyu mwaka wa 2024 , urubyiruko rwagiye gushakira imibereho muri Tanzania rugasubizwa mu Burundi ni abantu 291. Copied!

  • RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe

    RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe 20 November 2024 Ubukungu by: TV1 Go Go Go Go Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho. Yabigarutseho tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi. Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019. Mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, ugereranyije n’ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’ishilingi rya Uganda kagabanyutseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi. Copied!

  • Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe

    Uganda: Besigye arashinjwa gutunga imbunda mu buryo butemewe 21 November 2024 Amahanga by: TV1 Go Go Go Go Umunyapolitike utavuga rumwe n'ubutegetsi bwa Uganda Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare rwo mu murwa mukuru Kampala, ahakana ibirego birimo gutunga imbunda mu buryo bunyuranyije n'amategeko no kujya mu biganiro byo kugura intwaro mu mahanga. Kuri uyu wa Gatatu ni bwo bwa mbere yari abonywe mu ruhame nyuma yuko aburiwe irengero ari Nairobi muri Kenya, mu ruzinduko yari yahagiriye mu mpera y'icyumweru gishize. Kizza Besigye yagejejwe mu rukiko rwa gisirikare azanywe n’inzego z’igisirikare cya Uganda aho aregwa kugira amasasu no kugirana ibiganiro n'abanyamahanga bigamie kubona intwaro byabereye i Genève mu Busuwisi, i Athènes mu Bugereki n'i Nairobi, ibirego we ahakana . Umugore we Winnie Byanyima, usanzwe ari n’umuyobozi wo ku rwego rwo hejuru mu muryango w'abibumbye, yibajije impamvu Besigye afungiye muri kasho ya gisirikare kandi ari umusivile. Hagati aho, leta ya Kenya yahakanye ivuga ko nta ruhare yagize mu itabwa muri yombi rya Kiiza Besigye. Copied!

  • Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey

    Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey 20 November 2024 Politiki by: TV1 Go Go Go Go Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame. Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana." Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi. Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015. Copied!

bottom of page