top of page
RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe

RWANDA: Ifaranga ry'u Rwanda ryataye agaciro ku buryo budasanzwe

20 November 2024

Ubukungu

by:

TV1

Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda John Rwangombwa yatangaje ko mu 2023/2024 ifaranga ry’u Rwanda ryataye agaciro mu buryo budasanzwe ugereranyije n’Idorali rya Amerika, bigera kuri 16,3% ugereranyije na 5% byahozeho.


Yabigarutseho tariki ya 18 Ugushyingo 2024, ubwo yagezaga raporo y’ibikorwa bya BNR by’umwaka wa 2023/2024 ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi.


Guverineri Rwangombwa yagaragaje ko ingaruka z’icyorezo cya Covid-19 zitarangiye ndetse haniyongereyeho izatewe n’intambara y’u Burusiya na Ukraine ndetse n’izo mu Burasirazuba bwo hagati byatumye habaho ingorane mu gusubiza ubukungu aho bwahoze mbere ya 2019.


Mu karere u Rwanda ruherereyemo, muri Kamena 2024, ugereranyije n’ishilingi rya Kenya agaciro k’ifaranga ry’u Rwanda kagabanyutseho 25.61%, mu gihe ugereranyje n’ishilingi rya Uganda kagabanyutseho 5.70% ndetse kanagabanyukaho 2.78% ugereranyije n’ifaranga ry’u Burundi.

Copied!

bottom of page