top of page
Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey

Perezida Kagame yahuye n’Umunyarwenya Steve Harvey

20 November 2024

Politiki

by:

TV1

Umunyarwenya, umukinnyi wa filime akaba n’umuyobozi w’ibiganiro bikomeye kuri Televiziyo zo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Steve Harvey, umaze iminsi mu Rwanda, yahuye na Perezida Kagame.


Nyuma yo guhura na Perezida Kagame, Steve Harvey yagize ati “Twanyuzwe no kwicarana no guhura n’umuvandimwe wanjye Nyakubahwa Perezida Paul Kagame. Imbaraga no kwicisha bugufi bimuranga, byambereye urugero. Ni igihamya cyo gushikama k’u Rwanda n’ibikorwa byo kubabarirana."


Uyu mugabo wageze mu Rwanda ku wa 18 Ugushyingo 2024, ku wa 19 Ugushyingo 2024 yagize umwanya wo gutembera Umujyi wa Kigali, nyuma anasura Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi.


Broderick Stephen Harvey Sr w’imyaka 67, ni umunyamakuru kuri televiziyo, umunyarwenya, umukinnyi wa filime, umwanditsi, umushabitsi n’ibindi. Azwi mu biganiro nka The Steve Harvey Morning Show, Family Feud, Celebrity Family Feud ndetse ni na we uyobora irushanwa rya Miss Universe kuva mu 2015.

Copied!

bottom of page