Gisagara: Meya yategetse ko amashyamba abangamiye abaturage arandurwa
21 November 2024
Ubukungu
by:
HIRWA Benjamin
Mu bice bitandukanye by’akarere ka Gisagara hamaze iminsi humvikana abaturage bashinja abo bita abakire bafata ubutaka bwari busanzwe bukoreshwa mu buhinzi bakabuteraho amashyamba.
Aba baturage bavuga ko bigakorwa n’abiganjemo abo bita abakire baba badatuye muri ibyo bice ariko bahafite ubutaka bagahitamo kubuteraho amashyamba nyamara ubundi bwari busanzwe buhingwaho ibihingwa bisanzwe bityo bikabagiraho ingaruka kuko uretse guhomba umusaruro wavaga kuri ubwo butaka ngo n'ubundi buhasigara usanga umusaruro wabwo utuba kubera konerwa n'ayo mashyamba.
Iki ni ikibazo kandi cyongeye kugaragazwa n'abatuye umurenge wa Gikonko mu karere ka Gisagara, maze umuyobozi w'aka karere Rutaburingoga Jerome ahita ategeka ko ahatewe amashyamba muri ubwo buryo hose ahita arandurwa kuko byaba ari uguteza abaturage inzara.
Abaturage bavuga ko abenshi mu bahitamo gutera amashyamba muri ubu buryo ari ababa bafite ubundi buryo bw'imibereho butarambirije ku buhinzi, nyamara ibi ngo bikagira ingaruka zikomeye ku mibereho y'abaturage mu buryo bwo gutubya umusaruro uhereye ku kugabanya ubutaka buhingwa ariko n'ubusigaye ntibutange umusaruro uhagije kubera gukikizwa n'amashyamba.
Copied!