Video y’umunsi

TV na Radio one byamenye ko hari umugore wari umaze imyaka ikabakaba umunani afungiranywe mu nzu aho umuryango akomokamo warabujijwe kumugeraho aho yari ari mu murenge wa NDUBA ,akarere ka gasabo. Umuryango w’uyu mugore uvuga ko akimara kujya kwa muganga bakamutera ikinya kikamugiraho ingaruka,ministeri y’ubuzima ku bufatanye na CHUB bamuhaye amafaranga miliyoni 48 ariko umugabo we azubakishamo inzu andi ayashakamo undi mugore aho kuyavuzamo uwo wundi bari (...)

Inkuru irambuye...
Video y’umunsi

#Kwibuka24

Ubuyobozi bwa TV1 Rwanda Ltd n’abakozi bayo muri rusange bifatanyije n’abanyarwanda kwibuka ku nshuro ya 24 Jenoside yakorewe abatutsi. #TwibukeTwiyubaka

Video y’umunsi

Gakenke: Abari inyangamugayo za Gacaca baribaza aho agashimwe bagenewe karengeye (Video)

Nk’uko abari inyangamugayo za Gacaca mu murenge wa Muzo mu karere ka Gakenke babibwiye TV/Radio1 ngo ubwo inkiko Gacaca zari zishojwe ministere y’ubutabera yabageneye agashimwe mu mafaranga aho buri wese yagombaga guhabwa ibihumbi icumi (10,000 Frw), ariko ngo bagiriwe inama yo kwibumbira muri koperative kugirango ayo mafaranga azabashe kubagirira akamaro kisumbuyeho, ibi byasabye ko buri wese yongeraho andi mafaranga ibihumbi bitandatu (6,000 Frw). Nyamara kuri ubu ngo imyaka ishize ari (...)

Video y’umunsi

Ubutumwa bwa Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku munsi mpuzamahanga wahariwe abagore.

Ijambo rya Nyakubahwa Perezida Paul Kagame ku munsi w’abagore 2018. Uyu ni Umunsi Mpuzamahanga w’Abagore, dukwiye kugira icyo tuwuvugaho kuko ufite agaciro kanini. Isi yose imaze gutera intambwe ndende mu guha abagore n’abakobwa ubushobozi bukwiye. U Rwanda kandi rwagize uruhare rwarwo. Aho tugeze ubu, twahageze kubera imiyoborere myiza, ivugururwa ry’amategeko na politike nziza muri rusange. Abantu bose bakomeje kumva ko ubusumbane hagati y’abagabo n’abagore nta nyungu bufite, (...)

Video y’umunsi

Ruhango- Kinihira: Bajya kuvoma amazi meza mu kandi karere

Mu gihe Ikigo cy’Igihugu gishinzwe amazi n’isukura, WASAC, kivuga ko mu myaka 2 iri imbere ni ukuvuga mu cyerekezo 2020 Abanyarwanda bazaba bagerwaho n’amazi meza bazagera ku 100%; hari abaturage bo mu karere ka Ruhango bavuga ko bakivoma amazi y’ umugezi wa Nyabarongo baba bashaka amazi meza bakawambuka bakajya kuyakura mu karere ka Karongi na bwo ariko bagakora urugendo rurerure.

Video y’umunsi

Karongi: Impunzi z’ Abanyekongo zivuga ko zirambiwe kuba mu Rwanda

Mu rukerera rwo kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 20 Gashyantare 2018 ni bwo impunzi z’ Abanyekongo zahungiye mu Rwanda zibarirwa hagati y’ ibihumbi bine na bitanu zasohotse mu Nkambi ya Kiziba zimazemo imyaka isaga 20 zikora urugendo rw’ amasaha agera kuri 5 ndetse anarenga kuri zimwe zerekeza ku Cyicaro cy’ ishami ry’ umuryango w’ abibumbye ryita ku mpunzi HCR cyo mu Ntara y’ Uburengerazuba giherereye mu mujyi wa (...)