Umutekano

Umutekano

Ngoma: Umusore arakekwaho gusambanya nyirakuru.

Umusore w’imyaka 23 wo mu murenge wa Rurenge mu karere ka Ngoma yatawe muri yombi akekwaho gufata ku ngufu nyirakuru w’imyaka 86. Uyu musore wo mu mudugudu wa Rwaromba mu Kagali ka Rwikubo yatawe muri yombi kuri uyu wa Kane tariki 5 Nyakanga 2018. Inkuru dukesha Igihe.com ivuga ko Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge wa Rurenge, Mapendo Gilbert, yatangaje ko ayo makuru bayahawe n’uwo mukecuru ubwo yagezaga ikibazo cye ku buyobozi bw’Umudugudu. Yagize ati “Umukecuru ni we waje kureba (...)

Umutekano

Rulindo-Kisaro: Yakubise umukuru w’umudugudu aramwica

Mu mudugudu wa Gako akagari ka Mubuga umurenge wa Kisaro mu karere ka Rulindo umuturage witwa Nikonagize Moses akurikiranyweho gukubita inkoni uwari umukuru w’umudugudu wa Gako Harerimana Jean de Dieu agahita amwica ubwo uwo muyobozi yari amusanze ku irondo. Umuyobozi w’akarere ka Rulindo Kayiranga Emmanuel mu kiganiro yagiranye na TV na Radio One yemeje aya makuru avuga ko mu ijoro ryo kuwa Gatandatu rishyira ku cyumweru tariki ya 27 Gicurasi 2018 uwo muturage yakubise inkoni mu mutwe (...)

Umutekano

Amajyaruguru: Hari abatwara ibinyabiziga banenga abapolisi babuka inabi mu muhanda

Mu gihe polisi y’u Rwanda ikomeje icyumweru cyahariwe ibikorwa byayo, bamwe mu batwara ibinyabiziga mu ntara y’amajyaruguru baranenga bamwe mu bapolisi bo mu muhanda bakoresha imvugo mbi iyo baka ibyangombwa. Bamwe muri aba batwara ibinyabiziga babibwiye TV na Radio One kuri uyu wa Kabiri taliki ya 22 Gicurasi 2018 ubwo bari bitabiriye umuhango wo gutangiza icyumweru cyahariwe umutekano wo mu muhanda mu ntara y’amajyaruguru. Kuba hari bamwe mu bapolisi buka inabi abatwaye (...)

Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Arashinja ubuyobozi gukingira ikibaba uwamusambanyirije intama

Mukeshimana Seraphine utuye mu kagari ka Gihembe umurenge wa Kageyo akarere ka Gicumbi aravuga ko hashize ibyumweru birenga bitatu asambanyirijwe intama ariko yagana ubuyobozi ngo arenganurwe bukamwirengagiza. Mu ntangiriro z’uku kwezi kwa 5 umwaka wa 2018 ni bwo TV na Radio one byabagejejeho inkuru idasanzwe aho muri aka kagari umusore bivugwa ko ari uwo mu nkambi ya Gihembe uzwi ku izina rya Gacengo,yavugwagayo gusambanya intama y’uyu muturage bikaza kurangira atorotse.Ni ibintu bamwe (...)

Umutekano

Gicumbi-Kageyo: Bakomeje gushakisha umusore wasambanyije Intama agatoroka.

Kuwa gatandatu tariki ya 28 Mata 2018 mu kagari ka Gihembe mu murenge wa Kageyo mu karere ka Gicumbi ni bwo hasakaye amakuru ko umusore uri mu kigero cy’imyaka 27 y’amavuko uzwi ku izina rya Gacengo yasambanyije intama akayangiza agahita atoroka kuri ubu akaba arimo gushakishwa. Amakuru avuga ko intama yasambanyirijwe mu kiraro ari iy’umukecuru witwa Mukeshimana Seraphine usaba ko yarihwa intama ye. Ibi kandi byemezwa na Bamwe mu baturanyi b’uyu mukecuru batabaye ku mugoroba wo kuri (...)

Umutekano

Gicumbi: Barembejwe n’ubujura bukorwa n’insoresore zipfumura amazu

Bamwe mu batuye n’abagenda mu mujyi wa Gicumbi mu ntara y’amajyaruguru bahangayikishijwe n’ubujura burimo gutobora inzu ndetse no gutega abantu bakamburwa cyane cyane mu masaha y’ijoro bikozwe ahanini n’insoresore zitagira icyo zikora. Mu kiganiro na TV na Radio One aba baturage bagaragaza ko iki ari ikibazo gishingiye ku kuba ubuyobozi budashyira imbaraga mu kurwanya ubu bujuru dore ko ngo hari na bamwe mu banyerondo bagira uruhare mu kwiba kandi aribo bakagombye guhashya abajura. (...)

Umutekano

Musanze: Gitifu ukekwaho gutwikira umwana we mu nzu yatangiye kuburanishwa

Tariki ya mbere Mata muri uyu mwaka wa 2018 ni bwo umwana w’umukobwa witwaga UWIKAZE Kevine wari ufite imyaka ibiri n’igice y’amavuko yishwe atwikiwe mu nzu n’abantu batahise bamenyekana, abari basanzwe bazi imibereho y’uwo mwana n’amateka y’ubuzima bwe babwiye TV/Radio1 ko uwo mwana yari yarakomeje guhigwa aho yigeze kurigiswa hashira iminsi itatu yarabuze akongera akaboneka, ubundi agahabwa uburozi nabwo akabukira, bikarangira atwikiwe mu nzu. Hashingiwe kuri aya makuru yatangwaga n’abaturage (...)