Umutekano

Umutekano

KICUKIRO-Gahanga: Umugabo yasanzwe munsi y’umuhanda yapfuye.

Kuri uyu wakabiri tariki ya 07 Kanama 2018 mu kagari ka Karembure mu Murenge wa Gahanga ho mu karere ka Gasabo, bahasanze umurambo w’umuntu , kugeza ubu umwirondoro we utaramenyekana. Ni umugabo wari ufite imisatsi ikunzwe cyane n’ibirangirire (Dreadlocks), yari yambaye itaburiya y’akazi y’ubururu yanditseho amagambo ku mugongo bigaragara ko ibaye ari iye yaba yakoraga ku irimbi ry’i Rusororo. Uwo Nyakwigendera ari mu kigero kiri hagati y’imyaka 27 na 35, abaturage batuye muri uyu mudugudu (...)

Umutekano

Nyanza: Umuyobozi arashinjwa kudatabara uwakubitwaga kugeza apfuye.

Ku cyumweru gishize tariki ya 05 Kanama 2018 ngo ni bwo mu mudugudu wa Bweru, akagali ka Kirambi, Umurenge wa Nyagisozi akarere ka Nyanza, itsinda ry’ abantu bane barimo 3 bagize umuryango umwe ryafashe abasore babiri bavukana rirabakubita mu ma saa munani z’ igicamunsi, umwe rimugira intere bimuviramo urupfu. Abaturage bo muri ako gace babwiye TV/Radio One ko urugomo rw’ uyu muryango rumaze igihe ruzwi ariko ngo ubuyobozi bw’ inzego z’ ibanze ntibugire icyo burukoraho kugeza ubwo ngo aba (...)

Umutekano

Huye: Polisi y’u Rwanda yishe irashe abantu babiri bakekwaho ubujura.

Mu ijoro ryo kuri uyu wa kabiri mu kagari ka Sovu umurenge wa Huye ho mu karere ka Huye,Polisi yaharasiye abantu babiri bakekwaho ubujura bw’amatiyo atwara amazi.Aba ngo bishwe bagerageza kurwanya Police,nyumay’uko bageraga kuri batandatu babiri bakaba barashwe bagapfa,batatu baracika,umwe ubu akaba ari mu maboko ya police. Ubu bujura bubera mu ishyamba riri mu ntangiriro y’umusozi wa Huye,ahanyura tiyo y’amazi y’icyuma ishaje bakayicukura bayikata bajyana kugurisha mubyo bita (...)

Umutekano

Musanze: Abapolisi bakuru 28 b’abanyamahanga basoje amasomo bari bamazemo umwaka.

Kuri uyu wa kane tariki 26 Nyakanga 2018 mu ishuli rikuru rya polisi y’u Rwanda (National Police College) riherereye mu karere ka Musanze hosojwe amasomo yari amaze umwaka ahabwa abapolisi bakuru baturutse mu bihugu umunani bya Afurika aribyo: Rwanda, Uganda, Tanzaniya, Sudani, Sudani y’epfo, Etiyopiya na Namibiya. Abapolisi bosoje aya masomo bavuga ko hari kinini abunguye mu kazi kabo ka buri munsi kuko bahuguwe mu bijyanye no kuyobora, bakanahabwa amasomo yo ku rwego rw’icyiciro cya (...)

Umutekano

Muhanga: Babangamiwe n’impanuka zo mu muhanda wa Muhanga-Ngororero.

Uyu muhanda ni umwe mu mihanda yo ku rwego rw’ igihugu ikoreshwa n’ ibinyabiziga byinshi byiganjemo amakamyo n’ amagare.Abawuturiye ndetse n’ abawukoresha bavuga ko ukunze kuberamo impanuka bitewe n’ uko ibi binyabiziga biwunyuramo biba bifite umuvuduko mwinshi kandi ukaba unambukiranywa n’ abanyamaguru benshi biganjemo abana bato baba bava cyangwa se banajya ku mashuri. Icyifuzo cy’ aba baturage ni uko uyu muhanda washyirwamo ibigabanya umuvuduko bizwi nka "Dos d’ âne" kuko ngo nibitaba ibyo (...)

Umutekano

Shyogwe: Gitifu arashinja abanyerondo kuba ibyitso by’abajura

Nyuma y’ibitero bimaze iminsi byibasira umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga bikaba bimaze no gukomeretsa abagera kuri 4, ubuyobozi bw’uyu murenge burashinja bamwe mu banyerondo kuba ibyitso by’aba bajura. Mu ijoro ryo ku wa kabiri w’ icyumweru gishize, nibwo itsinda ry’abantu bakekwa ko ari abajura ryari ryitwaje intwaro gakondo ryateye muri tumwe mu duce tw’umurenge wa Shyogwe rikomeretsa abagera kuri 4 barimo n’umunyerondo. Habinshuti Vedaste, umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Umurenge (...)

Umutekano

Muhanga: Abitwaje intwaro gakondo bamaze gutera ahantu hatatu muri iki cyumweru bakomeretsa 4.

Mu ijoro ryo ku wa Kabiri w’iki cyumweru ni bwo abantu bataramenyekana bari bitwaje intwaro Gakondo bateye mu duce dutandukanye tw’umurenge wa Shyogwe w’akarere ka Muhanga turimo n’akari hafi ya Kaburimbo bakomeretsa abantu bagera kuri bane. Bwaba ubuyobozi bw’akarere ka Muhanga ndetse n’ubw’ingabo bwagiranye ibiganiro na bamwe mu batuye uyu murenge wa Shyogwe ntibwemera ko abakoze ibi ari abagizi nabi ku rwego aba baturage babikekaho ahubwo bavuga ko ari ibisambo kandi ngo nta cyo bakora mu (...)