Ubuzima

Umuryango utuye mu mudugudu wa Karugumya ,akagali ka kigarama, umurenge wa Musha ho mu karere ka Gisagara,babyaye umwana w’umukobwa umaze kugira imyaka ine ,ariko ubu akaba atarabasha kwicara ntavuga no kurya biragoranye. Iyo ubasuye ku manywa uyu mwana usanga azirikishije igitenge yicajwe mu ntebe yakorewe,iriho utubaho tumutangira kugirango atagwa,wabaza ababyeyi be bakakubwira ko uwo mwana aba yarambiwe kuryama kuko kwicara cyangwa guharagrara bidakunda akaba ari uko yavutse. Aba (...)

Inkuru irambuye...
Ubuzima

Rwanda: Kuboneza urubyaro biracyakomwa mu nkokora n’imyumvire

Ugereranije n’ibihugu biri muri aka karere ku bijyanye no kuboneza urubyaro hakoreshejwe uburyo bugezweho, uretse Kenya imibare iri hejuru ya 50% mu kwitabira gahunda zo kuboneza urubyaro, mu Rwanda 50% bitabira iyi gahunda, mu gihe Tanzania ari 27%, Sudani y’epfo 33% naho Uganda ni 25%. Gusa ngo nubwo u Rwanda ruri ku mwanya mwiza mu bijyanye na gahunda yo kuboneza urubyaro, intego ngo ni ukugabanya umubare w’abana bavuka buri mwaka kuko ukiri hejuru, nkuko bitangazwa na Dr NZABONIMPA (...)

Ubuzima

Gicumbi: Mu bitaro bya Byumba abarwayi ntibagitaka kubura amazi.

Nyuma y’ibura ry’amazi mu bitaro bya Byumba ryamaze igihe kitari gito bikagera n’aho ababigana bitabaza itangazamakuru ngo ribakorere ubuvugizi, kuri ubu bamwe mu barwaza n’abarwariye kuri ibyo bitaro ndeste n’abahakora baravuga ko amazi yamaze kuboneka bitakidindiza zimwe muri servisi z’ubuvuzi. Ni kenshi mu itangazamakuru hagiye havugwa ikibazo cy’ibura ry’amazi mu bitaro bya Byumba biherere mu karere ka Gicumbi aho abarwayi n’abarwaza ndeste n’abahakora kubona amazi byari ingume ndetse (...)

Ubuzima

Kigogo: Abarwayi ntibakiryama ku mifariso imeze nk’imisambi.

Nyuma y’igihe kirekire abarwayi baryama ku mifariso ishaje cyane imwe imeze nk’imisambi batagira n’ibyo kwiyorosa, bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke mu karere ka Gicumbi, barashima ubuyobozi n’itangazamakuru ryakoze ubuvugizi hakagurwa imifariso n’ibyo kwiyorosa bishya. Mu mpera z’ukwezi kwa Kane uyu mwaka wa 2018 nibwo aba baturage babwiraga TV na Radio One ko kuri iki kigo nderabuzima hari matela cyangwa imifariso n’ibyo kwiyorosa bishaje cyane ku buryo (...)

Ubuzima

Musanze: Abivuriza mu bitaro bya Ruhengeri bishyura imiti ntibayihabwe bagatanga andi yo kuyigura hanze batasubijwe n’aya mbere.

Nk’uko bamwe mu barwaza n’abarwayi bo mu bitaro bya Ruhengeri biherereye mu karere ka Musanze babibwiye TV/Radio1, ngo bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’imiti mu iguriro ry’imiti (Pharmacie) ry’ibi bitaro, aho ngo babanza kwishyura amafaranga y’imiti bandikiwe na muganga ariko bagera aho bagomba kuyifatira bagasanga idahari, bikaba ngombwa ko bahita bajya kuyigurira hanze y’ibitaro biyishyuriye yose kandi n’ayo bari bishyuye mu bitaro ntibayasubizwe. Ibi abaturage bavuga ko bikoma mu nkokora (...)

Ubuzima

Musanze: Abaturage n’abaganga ntibavuga rumwe ku ndwara ya “Kirimi”.

Nkuko bamwe mu baturage bo mu mirenge ya Muko, Nkotsi na Kimonyi yose yo mu karere ka Musanze babibwiye Tv/Radio1 ngo iyi ndwara bahaye izina rya “kirimi” ifata mu muhogo maze agace k’umubiri kaba mu muhogo bamwe bita “Amaraka” kakabyimba ndetse kakazana n’amashyira uwo yafashe ntabashe kumira. Aba baturage bavuga ko iyo bagiye kwa muganga bahabwa ibinini ariko ntibigire icyo bibamarira bigatuma bahitamo kujya kwivuriza mu bavuzi gakondo, aho bo ngo bahita bafata umukasi bagakata ka kantu kaba (...)

Ubuzima

Musanze: Abarwaza barara hanze.

Ubwo umunyamakuru wa TV/Radio1 yinjiraga mu bitaro bya Ruhengeri mu masaha y’ijoro yasanze umubare munini w’abarwaza (ubuyobozi bw’ibi bitaro buvuga ko bagera kuri 300) bicaye hanze abandi barambuye ibitenge hasi ugize amahirwe akabona aho yikinga mu ntebe akaba ariho arambika umusaya. Ubu ni ubuzima abarwaza bavuga ko butaboroheye kuko yaba imbeho y’ijoro ndetse n’umubu ngo bitaborohera ku buryo ngo abahamara iminsi hari nubwo bahakura uburwayi nk’uko babibwiye Tv/Radio1. Iki ni kimwe mu bindi (...)

Ubuzima

Amajyaruguru: Barinubira uburyo bushya bwo kwishyura mitiweli hakoreshejwe ikoranabuhanga.

Mu ntara y’amajyaruguru mu turere twa Gicumbi na Rulindo hari abaturage bakomeje kwinubira uburyo bushya bw’ikoranabuhanga bwo kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza bwashyizweho na MINALOC ifatanyije na RSSB. Mu mwaka ushize w’ingengo y’imari wa 2017/2018 ni bwo Minisiteri y’ubutegetsi bw’igihugu(MINALOC ) yatangaje ko guhera muri uyu mwaka w’ingengo y’imari wa 2018/2019 umaze iminsi mike utangiye, kwishyura umusanzu w’ubwisungane mu kwivuga (mutuelle de santé) bizajya bikorwa hakoreshejwe (...)

Ubuzima

Karongi: Baravuga ko babangamiwe no kurya inyama zidapimye.

Abaturage bo mu mirenge ya Gitesi,Ruganda na Gasenyi yose yo mu karere ka karongi babangamiwe no kurya inyama zidapimye bitewe nuko isoko ry’amatungo bahuriramo mu gasantire ka gasenyi ritagira ibagiro. Ubuyobozi bw’akarere ka Karongi bwabwiye TV na Radio One ko ikibazo nka kiriya kiri ahantu henshi muri karongi bityo ko barimo kuvugana n’abafatanyabikorwa ngo babafashe kubaka (...)

Ubuzima

Gicumbi-Nyankenke: Ku kigo nderabuzima cya Kigogo abarwayi baryama ku mifariso imeze nk’imisambi.

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi baravuga ko kuri iki kigo nderabuzima hari imifariso (Matelas) mike y’abarwayi n’ihari ikaba ishaje cyane. Bavuga kandi ko izo matera ziba zishaje na zo zidakwira abarwayi hakiyongeraho kuba n’ibitanda aba ari bike bigatuma rimwe na rimwe hari abarwayi abahitamo kurarana ku gitanda kimwe ari babiri. Benshi muri aba baturage twasanze kuri iki kigo nderabuzima baje kwivuza, abandi barwaje bagenzi (...)