Ubuzima

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi baravuga ko kuri iki kigo nderabuzima hari imifariso (Matelas) mike y’abarwayi n’ihari ikaba ishaje cyane. Bavuga kandi ko izo matera ziba zishaje na zo zidakwira abarwayi hakiyongeraho kuba n’ibitanda aba ari bike bigatuma rimwe na rimwe hari abarwayi abahitamo kurarana ku gitanda kimwe ari babiri. Benshi muri aba baturage twasanze kuri iki kigo nderabuzima baje kwivuza, abandi barwaje bagenzi (...)

Inkuru irambuye...
Ubuzima

Gicumbi-Nyankenke: Ku kigo nderabuzima cya Kigogo abarwayi baryama ku mifariso imeze nk’imisambi.

Bamwe mu bivuriza ku kigo nderabuzima cya Kigogo mu murenge wa Nyankenke akarere ka Gicumbi baravuga ko kuri iki kigo nderabuzima hari imifariso (Matelas) mike y’abarwayi n’ihari ikaba ishaje cyane. Bavuga kandi ko izo matera ziba zishaje na zo zidakwira abarwayi hakiyongeraho kuba n’ibitanda aba ari bike bigatuma rimwe na rimwe hari abarwayi abahitamo kurarana ku gitanda kimwe ari babiri. Benshi muri aba baturage twasanze kuri iki kigo nderabuzima baje kwivuza, abandi barwaje bagenzi (...)

Ubuzima

Nyanza: Abafite ubumuga bw’ingingo bivuriza I Gatagara ,barasaba kunganirwa na Mituelle

Abafite ubumuga bw’ingingo batishoboye bakenera kugana ndetse n’abagana ibitaro bya Gatagara biherereye mu karere ka Nyanza,baravuga ko kuba ibi bitaro bidakorana na mitiweri(mutuelle) ari ikibazo kibahangayikishije ,mugihe ubuvuzi bwabo buhenda. Ikigo cy’ubwiteganyirize kinafite mutuelle mu nshingano,kiravuga ko ibi bitaro byasuwe kandi hari gahunda yo kuganira ku mikoranire na mutuelle mu rwego rwo korohereza abanyamuryango bayo bafite ubumuga ,harebwa ku biciro by’ibikoresho byabo (...)

Ubuzima

Kigali: Batatu bishwe n’urwagwa abandi bajyanwa mu bitaro.

Hari kuwa kane w’icyumweru gishize ni bwo abatuye mu kagari ka Mwendo mu murenge wa kigali, akarere ka Nyarugenge banyoye inzoga ku kabari k’uwitwa Nkurunziza nyuma ngo baza kurwara bararemba aho kugeza ubu batatu muri bo bamaze kwitaba imana abandi batanu bakaba barwaye bameze nabi kwa muganga Abaturage bo muri ako gace baganirije TV1 na Radio one bavuze ko izi nzoga banyoye zishobora kluba zari zihumanye ngo cyane ko abapfuye bose bagiye bapfa bafatwaga mu buryo bumwe. (...)

Ubuzima

Ruhango- Kabagari: Hari ikigo Nderabuzima kitagira amazi meza ndetse n’ umuriro w’ amashanyarazi

Mu mwaka wa 2014, ni bwo Ikigo Nderabuzima cya Munanira giherereye mu murenge wa Kabagari umwe mu yigize akarere ka Ruhango cyatangiye gukora ariko kuva icyo gihe kugeza magingo aya nta mazi meza ndetse n’ umuriro w’ amashanyarazi kigira, ibyo abakigana bavuga ko bibabangamiye cyane. Ubuyobozi bw’ ikigo nderabuzima cya Munanira na bwo bwemeranya n’ abakigana ku bijyanye no kuba nta mazi meza ndetse nta n’ umuriro w’ amashanyarazi kigira ariko ngo bukora uko bushoboye kose bukishakamo ibisubizo (...)

Ubuzima

Gicumbi-Rubaya: Umuforomo akurikiranweho gusambanya umubyeyi ari kumubyaza

Ku kigo nderabuzima cya Rubaya mu karere ka Gicumbi haravugwa umuforomo ukekwaho gusambanya umubyeyi akiri kumubyaza. Uyu mubyeyi twahimbye izina B ku bw’umutekano n’ubusugire bw’urugo bye asanzwe atuye mu murenge wa Rubaya akarere ka Gicumbi. Avuga ko mu mpera z’icyumweru gishize yagiye kubyarira ku kigo nderabuzima cya Rubaya giherereye mu karere ka Gicumbi maze ngo atungurwa no kubona umuforomo wamubyazaga amusambanyije ku gahato nk’uko abyivugira. Mu kiganiro n’umunyamakuru wa TV na (...)

Ubuzima

Gicumbi: Barambiwe service mbi bahabwa ku bitaro bya Byumba

Bamwe mu bivuriza ku bitaro bya Byumva biherereye mu karere Gicumbi barinubira serivisi mbi bahabwa n’ibi bitaro. Abaganiriye na TV na Radio One bavuga ko nihatagira igikorwa mu maguru mashya hashobora kuzajya hapfira abantu nyamara baba bagiye kuri ibi bitaro kwivuza dore ko ngo na bake baba bakiriwe bagahabwa imiti bayibona nyuma y’iminsi irenze itatu. Ni ikibazo ubuyobozi bw’ibitaro bya Byumba buvuga ko akenshi giterwa ahanini no kuba kuri ibi bitaro hahurira umubare munini w’abarwayi (...)

Ubuzima

Karongi: Banywa imiti ya Malaria nk’ifunguro rya buri munsi

Abatuye mu murenge wa Murambi mu karere ka Karongi ku nkengero z’umugezi wa Nyabarongo, bavuga ko imiti ya Malaria idashobora kubura mu ngo zabo ngo kuko bahora basimburana mu kurwara iyi ndwara yibasiye aka gace. Uku guhora barwaye Malaria ngo babiterwa no kuba batuye mu nkengero z’umugezi wa Nyabarongo ukunze kuba indiri y’imibu itera iyi ndwara. Umwe mu bajyanama b’ubuzima wunganira ikigo nderabuzima aba baturage bivuriza avuga ko hari n’igihe imiti ibashirana bitewe n’uko bakira (...)

Ubuzima

Rusizi: Ngo bahangayikishijwe no kubura amakarita ya RAMA kubera ko icyuma kiyakora cyapfuye.

Bamwe mu bakoresha ubwishingizi bwo kwivuza bwa RAMA bo mu karere ka Rusizi baravuga ko bahangayikishijwe no kutagira amakarita ngo kuko bahora babwirwa ko imashini iyakora yapfuye, ni mugihe ariko ubuyobozi bwa RSSB bwo butangaza ko iki kibazo cyakemutse amakarita yamaze kuboneka. Ni Abakozi ba leta bivuriza ku bwishingizi busanzwe buzwi nka RAMA bavuga ko ikibazo bafite ari icy’uko iyo bagiye gufata amakarita mashya bababwira ko icyuma kizikora cyapfuye,ibintu bavuga ko bimaze hafi (...)

Ubuzima

Ubuzima: Amavuta yo guteka yakoreshejwe inshuro nyinshi ashobora gutera kanseri

Bamwe mu bateka ibyo kurya bikenera amavuta menshi nk’ifiriti bavuga ko hari amavura asaguka iyo ibyo bayatetsemo bihiye gusa ariko ngo ntibayapfusha ubusa dore ko ahenze ariyo mpamvu bakomeza kuyatekesha ku zindi nshuro ngo zishobora no gusaga eshatu atarahinduka bitewe n’ingano y’amavuta yasigaye Ku bakora ubucuruzi bw’ibyo kurya bitetse mu mavuta nk’ifiriti kandi bo banavuga ko hari igihe amavuta ashobora kumara hafi umunsi wose ku muriro agenda asimburanwamo ibyo bayatekamo. (...)

Ubuzima

Gicumbi: Ibura ry’amazi riri guhagarika zimwe muri serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Byumba.

Bamwe mu bivuriza n’abakora mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri ibi bitaro rihagarika zimwe muri service z’ubuvuzi bikaba byanakurura umwanda. Bagasaba ko bajya bohererezwa amazi uko bikweye aho kuyabona kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru. Bamwe mu bakora serivisi zitandukanye nko muri “Laboratoire” bavuga ko iki kibazo kimaze amezi agera kuri atandatu aho ngo amazi aza gatatu mu cyumweru gusa nk’uko binemezwa n’umuyobozi mukuru (...)