Uburezi

Ireme ry’uburezi ni ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane mu nzego zitandukanye mu Rwanda, zaba iza leta cg imiryango itari iya Leta, barebera hamwe icyateza imbere umwana w’umunyarwanda mu myigire ye. Kenshi ababyeyi bakunze kugenda batunga agatoki Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo, n’abarimu. Iyo ubajije bamwe mu babyeyi aho bipfira, nabo bakubwirako ntabyo bazi bitewe nuko ahanini usanga abayeyi b’ubu nabo gukurikirana imyigire y’abana babo ikiri ikibazo. Hari naho usanga umubyeyi (...)

Inkuru irambuye...
Uburezi

Kigali: Minisitiri Munyakazi yakomoje ku ireme ry’uburezi.

Ireme ry’uburezi ni ikibazo cyakunze kugarukwaho cyane mu nzego zitandukanye mu Rwanda, zaba iza leta cg imiryango itari iya Leta, barebera hamwe icyateza imbere umwana w’umunyarwanda mu myigire ye. Kenshi ababyeyi bakunze kugenda batunga agatoki Ministeri ifite uburezi mu nshingano zayo, n’abarimu. Iyo ubajije bamwe mu babyeyi aho bipfira, nabo bakubwirako ntabyo bazi bitewe nuko ahanini usanga abayeyi b’ubu nabo gukurikirana imyigire y’abana babo ikiri ikibazo. Hari naho usanga umubyeyi (...)

Uburezi

Rusizi: Umuyobozi w’ikigo cy’ishuri yanze gutanga amakuru ariruka

Bamwe mu barimu bigisha mu rwunge rw’amashuri rwa Murira ruherereye mu murenge wa Muganza mu karere ka Rusizi baravuga ko umuyobozi w’iki kigo yabigirijeho nkana akanga ko bahiga bityo amanota y’imihigo y’abarimu yasohoka bagasanga bo bafite ubusa, ibi ngo uyu muyobozi yabikoze agambiriye kuzabirukanisha, Umuyobozi w’iki kigo yanze kuvugana n’itangazamakuru ahubwo ashaka kurwana n’umunyamakuru nyuma aza kwiruka yanga gutanga (...)

Uburezi

Muhanga: Bamwe mu barihirirwa na FARG mu ishuri rya ICK bugarijwe n’uruhuri rw’ibibazo.

Nyuma y’ uko inama nkuru y’ amashuri makuru na Kaminuza mu Rwanda HEC ihagaritse ishami ry’ itangazamakuru muri Kaminuza Gatolika ya Kabgayi ICK muri Werurwe 2017, ikigega gitera inkunga abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi batishoboye FARG na cyo cyahise gihagarika amafaranga azwi nka Buruse(Bourse) cyageneraga abigaga muri iri shami ngo abafashe kwitunga. Nyuma y’ uko iri shami ryongeye gukomorerwa ,abanyeshuri bahabwaga aya mafaranga bijejwe ko bazakomeza kuyahabwa, none ngo (...)

Uburezi

Nyamasheke: bamwe biga bahagaze abandi bicaye hasi.

Abanyeshuri biga muri groupe scolaire St Vicent de Paul Bunyenga riherereye mu murenge wa Nyabitekeri ni mu karere ka Nyamasheke biga bahagaze abandi bicaye hasi kubera kutagira intebe bicaraho, ubuyobozi bw’aka karere buvugako muri aka karere habaye ikibazo cyo kugira abana benshi bagana ishuri bituma habaho ubucucike mu mashuri.

Uburezi

Kicukiro: Kaminuza ya UTB yasabye bamwe mu banyeshuri gusubira gukora ibizamini batatsinze muri Segonderi..

Bamwe mu banyeshuri biga muri Kaminuza yigisha ibijyanye n’ubukerarugendo n’amahoteri izwi nka UTB, bavuga ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza bwababwiye ko batazabona impamyabushobozi ya Kaminuza nk’abandi bitewe nuko ngo hari amanota ngenderwaho badafite yagombaga kubahesha ububasha bwo kwiga muri iyi Kaminuza. Aba banyeshuri bavuga ko ubuyobozi bw’iyi kaminuza ya UTB, ibyo yabemereye biyandikisha atari byo yabakoreye dore ko bashimangira ko baza kwiyandikisha bari bababwiye ko bazabandika (...)

Uburezi

Gicumbi: Barashinja kaminuza ya UTAB kubima impamyabumenyi.

Bamwe mu bize muri gahunda izwi nka Post Graduate Diploma in Education muri kaminuza y’ikoranabuhanga n’ubugeni ya Byumba UTAB barashinja ubuyobozi bw’iyi kaminuza kubima nkana impamyabumenyi zabo nyamara bamaze imyaka isaga ibiri bararangije kuyigamo banujuje ibisabwa. Aba banyeshuri bagera kuri 86 bagaragaza ko buri umwe yagiye atanga amafaranga y’ishuri arenga ibihumbi 800 kugira ngo bige muri iyi gahunda none ngo birangiye badahawe impamyabushobozi kandi bari ku rutonde rw’abagombaga (...)

Uburezi

Muhanga: Abakobwa biga mu mashuri yisumbuye barifuza kudefiriza.

Bivugwa ko umusatsi ari kimwe mu biranga ubwiza bw’ umukobwa cyangwa se ubw’ umugore. Iki kikaba na kimwe mu bice by’ umubiri bene aba bakunze kwitaho cyane. Nyamara abanyeshuri biga mu mashuri yisumbuye mu karere ka Muhanga mu bijyanye n’ ubukerarugendo bavuga ko uburenganzira bwo kwita ku misatsi yabo babwimwe n’ ubuyobozi bw’ aka karere mu gihe ngo abo mu tundi turere bo babuhabwa. Ibi ngo bituma iyo bagiye mu imenyerezamwuga basuzugurwa bitewe n’ uko baba bagaragara nk’ abana. (...)

Uburezi

Muhanga: Ishuri ryisumbuye ryari ryafunzwe na MINEDUC rizira kutuzuza ibyangombwa ryafunguwe

Nyuma y’ iminsi 8 rifunzwe bitewe no kutagira icyangombwa kiryemerera gukora ndetse n’ abanyeshuri baryo bagategekwa gutaha, Ishuri rya Unique Academy TSS ribarizwa mu mujyi wa Muhanga ryabonye iki cyangombwa ndetse n’ amasomo arasubukurwa . Tariki ya 7, uku kwezi kwa kabiri ni bwo, Umuyobozi wungirije w’ akarere ka Muhanga ushinzwe imibereho myiza y’ abaturage Mukagatana Fortune yagejeje ku banyeshuri b’ iri shuri umwanzuro warifatiwe wo kuba rifunzwe bagataha rikazongera gufungura imiryango (...)

Uburezi

Rusizi: REB iritana bamwana n’abarimu ku nteganyagisho z’umwaka wa 6.

Mu gihe hashize ibyumweru birenga bitatu umwaka w’amashuri utangiye abarimu mu karere ka Rusizi baravuga ko abanyeshuri bo mu mwaka wa 6 w’amashuri abanza batarahabwa ibitabo bijyanye n’integanyanyigisho nshya. Aba barimu bagaragaza ko minisiteri y’uburezi iherutse kugena integanyanyigisho nshya ndetse hanahindurwa ibitabo bigishirizagamo abanyeshuri, gusa ngo mu mwaka wa 2016 ibitabo byaje igihembwe cya kabiri kiri kurangira, naho mu mwaka ushize wa 2017 iby’umwaka wa gatanu byageze mu bigo (...)