Ubukungu

Nk’uko bamwe mu baturage b’umurenge wa Rusasa mu karere ka Gakenke babibwiye TV1 na Radio1 ngo usanga akenshi abantu bakomoka mu bice by’icyaro iyo batangiye kubona amikoro bahita bava iwabo bakajya gukorera mu mijyi, aho ngo abenshi mu bakomoka muri aka gace usanga bakunze kujya kwiturira mu mujyi wa Musanze abandi bakerekeza mu mujyi wa Kigali. Abo baturage bavuga ko ibi bigira ingaruka ku iterambere ryabo kuko ngo uwabashije kubona amafaranga wakabahaye akazi nabo bakamuzamukiraho usanga (...)

Inkuru irambuye...
Ubukungu

Muhanga: Ibikorwa remezo niba bitarabageraho mujye mubitwishyuza ni uburenganzira bwanyu- Perezida KAGAME

Ubwo u Rwanda rwizihizaga ku nshuro ya 24, umunsi mukuru wo Kwibohora Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yabwiye abanyarwanda muri rusange ko bagomba guhora bishyuza ubuyobozi ibikorwaremezo bitandukanye bwabemereye ariko bikaba bitarabageraho. Ni kenshi hirya no hino abaturage bumvikana bavuga ko bijejwe kwegerezwa ibikorwaremezo bitandukanye birimo amazi, amavuriro, amashanyarazi n’ ibindi ariko bakabitegereza amaso agahera mu kirere. Hari igihe bamwe mu baba bifuza (...)

Ubukungu

Rusizi: Akarere kabuze Seburikoko ngo yishyure abaturage.

Ubuyobozi bw’akarere ka Rusizi buratangaza ko Rwiyemeza mirimo witwa SEBURIKOKO Emmanuel arimo kwihishahisha mu bihugu by’ibituranyi ku buryo muri iyi minsi bigoye kumubona kugira ngo yishyure abaturage abereyemo amadeni dore ko hari n’abamushinja ko iyo bagiye kumwishyuza abakubita. Uyu rwiyemezamirimo yabwiye TV na Radio One ko ideni aba baturage bamwishyuza bakwiye kuryishyurwa n’ikigo cya RTDA gifatanyije n’ akarere ka (...)

Ubukungu

Gicumbi: Bahangayikishijwe n’amashyamba akomeje gutsinsurwa adakuze

Iyo utembereye mu misozi n’imibande by’akarere ka Gicumbi ndetse na bimwe mu bice by’akarere ka Rulindo mu ntara y’amajyaruguru byegereye Gicumbi biragoye kubona umudugudu utarimo ahantu batsinsuye ishyamba riteze ibiti bikiri bito cyane. Ni ibintu bamwe mu bahatuye bavuga ko bimaze igihe kirekire kandi biteye inkeke ndetse n’impungenge kuko ngo hari n’abatema ishyamba ritaramara n’imyaka ibiri ibiti bikiri bito bakabitwikamo amakara ,kubyubakisha n’ibindi. Benshi muri aba baturage basa (...)

Ubukungu

Kayonza: Bahangayikishijwe n’ibura ry’inoti za 500 Frw.

Abakora imirimo y’ubucuruzi ndetse n’abandi baturage bo mu karere ka Kayonza baravuga ko muri iyi minsi bahanganye n’ikibazo cy’ibura ry’inoti z’amafaranga 500 ibi ngo bikaba birimo gutuma iterambere ry’ubukungu bwabo ridindira. Kuba inoti za 500 z’amafaranga y’u Rwanda zitarimo kuboneka muri iyi minsi ngo ni kimwe mu bibangamiye abacuruzi ndetse n’abaturage bo mu bice bitandukanye byo mu karere ka Kayonza kuko ngo izi noti z’amafaranga 500 zabuze ku buryo ngo kugura no (...)

Ubukungu

Burera: Abafundi barinubira amafaranga bacibwa buri munsi ngo bakunde bemererwe gukora umwuga wabo

Abagaragarije TV/Radio1 iki kibazo ni abakora umwuga w’ubwubatsi bo mu murenge wa Cyanika mu karere ka Burera bavuga ko babangamiwe bikomeye n’abantu baza biyise amashyirahamwe atanga uburenganzira bubemerera gukora umwuga w’ubwubatsi bakabategeka kugura amakarita bababwira ko udafite iyo karita nibamusanga ku kazi bazajya bahita bamwirukana, ari nayo mpamvu ngo bemera gutanga ayo mafaranga adafite icyo yishyurirwa kizwi dore ko ababaha ayo makarita nta mahugurwa babanza kubaha cyangwa wenda (...)

Ubukungu

Gicumbi-Kageyo: Noneho babonye amazi meza

Bamwe mu baturiye umuhanda Base - Gicumbi - Rukomo baravuga ko babonye amazi nyuma y’igihe kirekire bayategereje. Nyuma yo gukorerwa ubuvugizi n’itangazamakuru bari bamaze amezi ane badafite amazi kubera imirimo yo kubaka umuhanda Base-Gicumbi-Rukomo-Nyagatare yaciye impombo z’amazi;kuri ubu bamwe mu bawuturiye baravuga ko amazi meza bayabonye batakivoma ay’ibishanga cyangwa ngo bakore urugendo rurerura bajya kuyashaka. Aba baturage bakaba babonye amazi nyuma y’amezi hafi abiri babwiye (...)

Ubukungu

Gicumbi: Ku karere hatangiye kugaragara umwanda kubera kwambura abahakora isuku

Bamwe mu bakora isuku ku biro by’akarere ka Gicumbi no mu bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi baravuga ko rwiyemezamirimo wabakoreshaga yabataye atabishyuye akabasigira akarere none ngo bambuwe frws arenga ibihumbi 400 y’amezi hafi atatu. Aba bakozi bavuga ko guhera tariki ya 19 Werurwe 2018 ari bwo batangiye gukorera Company yitwa DMS LTD yari yaratsindiye isoko ryo gukora isuku ku cyicaro cy’akarere ka Gicumbi no mu bindi bice bimwe na bimwe by’umujyi wa Gicumbi nyuma y’amezi abiri (...)

Ubukungu

Gasabo : Gatsata ahari Uruganda rwakoraga inkweto hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7/06/2018 ahari uruganda rwakoraga inkweto ruzwi nko kwa Rujugiro, mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali hafi y’ ububiko bwarwo hafashwe n’inkongi y’umuriro kuva mu masaa moya. Bamwe mu baganiye na TV na Radio 1, bavuze ko intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse ku bagabo bagiye gushakamo ubuki ngo barimo umwe usanzwe ukora akazi k’irondo muri ako gace, wari uzi ko haba ubuki, yitwaza umuriro wo kwirukana inzuki ngo abone uko afata (...)

Ubukungu

Burera: Haribazwa irengero ry’amafaranga yari agenewe abaturage nk’ingurane y’aharimo kubakwa Kaminuza

Mu mudugudu wa Murindi akagari ka Mubuga mu murenge wa Butaro ni ho harimo kubakwa Kaminuza ya Global Health Equity bivugwa ko ari ishami rya Havard University yo muri Leta zunze ubumwe za Amerika. Abari batuye muri uwo mudugudu n’abandi bari bahafite ibikorwa bavuga ko hashize imyaka ibiri bategetswe kuhimuka bagasezeranywa guhabwa ingurane ariko ngo barazitegereje amaso ahera mu kirere. Abo baturage kandi babwiye TV/Radio1 ko kuba baravanwe mu byabo igitaraganya batanishyuwe byatumye (...)

Ubukungu

Nyanza- Mukingo: Amapoto y’umuriro bashingiwe yaburiwe irengero.

Abatuye mu mudugudu wa Nyakabungo mu kagari ka Nkomero mu murenge wa Mukingo mu karere ka Nyanza bavuga kugeza magingo aya batiyumvisha impamvu badafite umuriro w’ amashanyarazi kandi indi yo muri uyu murenge begeranye ndetse n’ iyo mu wa Bweramana mu karere ka Ruhango yo iwufite. Abaturage ba Nyakabungo bavuga ko kubura ubuvugizi ari cyo cyatumye ahanini batagezwaho umuriro kuko ngo n’ amapato yawo yageze muri uyu mudugudu ariko nyuma akaza kuwuvanwamo bayaburira irengero. Ubuyobozi (...)