Ubukungu

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo Gutinyura abikorera n’abashoramari. Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwahamirije itangazamakuru ko iyi hotel yamaze kuzura ko kandi icyari gisigaye gusa byari ugushyiramo ibikoresho ubundi igahita ifungura imiryango. Gusa kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 iyi hoteli yari itaratangira gukorerwamo, ariko (...)

Inkuru irambuye...
Ubukungu

Burera: Ya hoteli yashowemo akayabo yatangiye kumeramo ibyatsi itarakorerwamo

Umwe mu myanzuro yafatiwe mu nama njyanama y’Akarere ka Burera yateranye mu mpera z’umwaka wa 2014 yemeje ko ako karere kagomba kubaka hoteli mu rwego rwo Gutinyura abikorera n’abashoramari. Ku itariki ya 10 Nyakanga 2016, nibwo ubuyobozi bw’akarere bwahamirije itangazamakuru ko iyi hotel yamaze kuzura ko kandi icyari gisigaye gusa byari ugushyiramo ibikoresho ubundi igahita ifungura imiryango. Gusa kugera mu ntangiriro z’uyu mwaka wa 2018 iyi hoteli yari itaratangira gukorerwamo, ariko (...)

Ubukungu

Gicumbi: Ngo bavuganye n’itangazamakuru none ubuyobozi buri kubatoteza

Nyuma y’aho bagaragarije itangazamakuru ko ubuyobozi bw’isoko rya Gicumbi bwabatse ibibanza byo gucururizaho mu buriganya, bamwe mu bahoze bakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Gicumbi baravuga ko ubuyobozi bw’isoko buri kubatoteza kuko bavuganye n’itangazamakuru. Ni nyuma y’icyumweru bamwe mu bahoze bakorera umwuga w’uburaya mu mujyi wa Gicumbi batangarije TV na Radio One ko biherewe n’ubuyobozi bw’akarere n’ubw’umurenge wa Byumba ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi, ariko ubuyobozi (...)

Ubukungu

Ruhango- Mwendo: Imyaka 6 irashize ikigo nderabuzima bubatse gikora ariko bo batarahembwa

Mu mwaka wa 2012, ngo ni bwo ikigo nderabuzima cya Mwendo giherereye mu karere ka Ruhango cyashyikirijwe ubuyobozi bw’ aka karere nyuma y’ umwaka cyubakwa. Kuva icyo gihe kugeza magingo aya ni ukuvuga nyuma y’ imyaka itandatu, iki kigo nderabuzima kimaze gitanga serivise ngo abacyubatse bakorera Entreprise yitwa UPC ihagarariwe n’ uwitwa ABIZEYE Elysee hari amafaranga batarahabwa. Aba bavuga ko iki kibazo bakigejeje ku nzego zinyuranye zirimo urw’ akarere ndetse n’ urw’ intara ariko ngo (...)

Ubukungu

Huye: Leta ya Oman igiye gufasha mu kuvugurura ahazwi nko mu Cyarabu

Nyuma y’igihe kirenga imyaka ine Ubuyobozi bw’Akarere ka Huye bufunze inzu ziri mu Mujyi wa Huye ahazwi nko mu Cyarabu, bugasaba ba nyira zo kubaka amagorofa ajyanye n’igihe ariko ntibikorwe, kuri ubu bwamaze guha abanya-Oman ibyangombwa bitanu byo kuhubaka inzu z’ubucuruzi. Mu 2014 nibwo ubuyobozi bw’akarere bwafunze inyubako z’ahazwi nko mu Cyarabu, ba nyirazo bakomoka muri Oman basabwa kuvugurura bakubaka izijyanye n’igihe kuko izo zari zishaje cyane. Iki cyemezo gisa n’icyitaratanze (...)

Ubukungu

Gicumbi: Ngo batswe ibibanza mu isoko bisubirira mu mwuga w’uburaya

Mu mujyi wa Gicumbi hari abahoze bahakorera uburaya bavuga ko ubuyobozi bw ’akarere bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi,ubuyobozi bw’isoko bukabigurisha butababwiye bigatuma bisubirira mu buraya no mu buzunguzayi. Aba barenga 20 bavuga ko mu mwaka wa 2014 ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bufatanyije n’ubw’umurenge wa Byumba bwabahaye ibibanza byo gucururizaho mu isoko rya Gicumbi none ngo ubuyobozi bw’iryo soko bwarabibatse burabigurisha bituma benshi muri bo basubira kuba (...)

Ubukungu

Nyaruguru-Ruheru: Babangamiwe no gusabwa amafoto y’inyamaswa zibonera.

Bamwe mu batuye mu murenge wa Ruheru ho mu karere ka Nyaruguru begeranye na Pariki ya Nyungwe ,baravuga ko babangamirwa n’inyamaswa zituruka muri iyi Pariki zikabonera imyaka bahinze ntibishyurwe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyaruguru buravuga ko aba baturage koko bajya bonerwa ariko hari uburyo bumvikanye n’ikigo cy’igihugu cy’iterambere RDB uburyo bagomba kujya bishyura aba baturage. Aba baturage batuye mu nkengero z’ishyamba rya nyungwe ahari iyi Pariki ya nyungwe mu murenge wa Ruheru ho mu (...)

Ubukungu

Gicumbi: Abakuru b’imidugudu barishimira ubuvugizi bwatumye basubizwa amafaranga ya Mitiweri.

Nyuma yo gutegereza umwaka wose amafaranga bari baratanze birihira umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza(mutuelle de sante) mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 kandi bishyurirwa na MINALOC, bamwe mu bakuru b’imidugudu y’akarere ka Gicumbi baravuga ko bayasubijwe nyuma yo kwitabaza itangazamakuru. Mu ntangiriro z’ukwezi kwa Gatanu uyu mwaka wa 2018, ni bwo bamwe mu bakuru b’imidugudu 630 igize akarere ka Gicumbi babwiye TV na Radio One ko mu mwaka w’ingengo y’imari wa 2017/2018 basabwe (...)

Ubukungu

Huye: Baribaza impamvu bamwe bubaka bagasenyerwa abandi ntibasenyerwe.

Bamwe mu batuye mu kagali ka Gatobotobo mu murenge wa Mbazi ho mu karere ka Huye,baravuga ko hari abubaka bagasenywerwa,nyamara hari abandi bubaka mu buryo bumwe bo bakabareka.Ubuyobozi bw’akarere ka Huye bwo buravugako bugiye kugenzura neza iby’iki kibazo. Ni mu kagali ka gatobotobo mu murenge wa Mbazi ho muri aka karere ka Huye.Ni agace k’icyaro ,ahateganye kandi hegeranye n’umujyi wa Huye,kamwe mu duce uyu mujyi ukura usanga wagukiramo,Gusa bamwe mu bafite ubushobozi buciriritse ngo (...)

Ubukungu

Gicumbi: Barashinja “SACCO-Manyagiro“ gufatiira inguzanyo biherewe na BDF

Rumwe mu rubyiruko rwo mu mirenge ya Nyankenke,Cyumba na Manyagiro mu karere ka Gicumbi rwize imyuga itandukanye rurashinja SACCO-Manyagiro gufatira amafaranga y’inguzanyo biherewe n’ikigega BDF basabwa ingwate. Aba bavuga ko mu myaka ibiri ishize basabwe n’ubuyobozi ku bufatanye n’ikigega BDF gukora imishinga ngo bahabwe inguzanyo badatanze ingwate BDF ibishingiye none ngo yaboherereje amafaranga iyanyujije muri SACCO-Manyagiro bityo ngo iyi SACCO aho kuyabaha ibaka ingwate kandi nyamara (...)

Ubukungu

Rusizi-Nkungu: Aborozi batangije Mitiweri y’inka

Mu gihe hirya no hino mu Rwanda hakunze kumvikana abaturage baba barahawe inka muri gahunda ya leta ya giranka munyarwanda ariko zigapfa abandi zikabananira kubera kutabasha kuzitaho cyane cyane kuzibonera imiti yo kuzivura,abatuye mu murenge wa Nkungu w’akarere ka Rusizi bashyizeho gahunda yo kuvuza amatungo mu bwisungane isa n’isanzwe imenyerewe ikoreshwa ku bantu y’ubwisungane mu kwivuza izwi nka Mutuelle de sante. Umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge Nsengiyumva Vincent de Paul (...)