Imikino

u Bwongereza: Ikipe ya Southampton yasezereye umutoza wayo Mauricio Pellegrino

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Ikipe ya Southampton yamaze gusezerera umutoza wayo Mauricio Pellegrini, imuziza ko ubu iri kubarizwa mu makipe ashobora kujya mu cyiciro cya kabiri.
ikipe ya southampton iri ku mwanya wa 17 mu gihe championat isigaje iminsi umunani ngo irangire, bivuze ko imikino isigaye itayitsinze yakwisanga iri mu makipe ashobora ku manuka.

Nyuma yo gutsindwa irushwa na newcastle mu cyumweru gishize ibitego 3-0, ubuyobozi bwayo bwahise busezerera byihuse uwari umutoza wayo Mauricio Pellegrini
Pellegrini wimyaka 46 asezerewe nyuma y’amazi icyenda ahawe akazi ko gutoza southmpton aho yaje asimbuye Claude Puel , southmpton ikaba yizeye kuzabona umusimbura vuba mbere y’umukino wa fa cup bazakina na wigan kuri iki cyumweru muri kimwe cya kabiri.

Mu myaka irenga itandatu ishize ntiyigeze isoza championat iri inyuma y’umwanya wa 14.

NKuko bitangazwa na southmpton ngo barashaka kuzana undi mutoza uzabafasha kuva kuri uyu mwanya bariho bakigira imbere kurutonde rwa championat.southmpton ibaye ikipe ya 9 uyu mwaka muri premier league ihinduye umutoza
Uyu munyargentine, pellegrini yaje muri southmpton avuye muri alaves aho yayisize ku mwanya wa cyenda ndetse akanagera ku mukino wa nyuma w’igikombe cy’umwami muri espagne, yari yasinye imyaka itatu muri southmpton.
Uretse kuba umutoza, yanabaye umukinnyi ukomeye waciye mu makipe nka liverpool na barcelone mbere yo gutangira akazi ko gutazo aho yatangiye yungirije Rapha benitez muri liverpool.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!