Politiki

Politiki

Gambiya: Indege 5 za Yahya Jammeh zigiye gutezwa cyamunara.

Guverinoma ya Gambiya yatangaje ko igiye guteza cyamunara imitungo ihenze ya Yahya Jammeh wahoze ari Perezida wa Gambia wavuye ku butegetsi ku ngufu mu mwaka wa 2016 ubwo yatsindwaga amatora y’umukuru w’igihugu akinangira kurekura ubutegetsi. Ibiro ntaramakuru by’abafaransa AFP byatangaje ko mu mwaka w’2016 ubwo Yahya Jammeh yotswaga igitutu ngo ave ku butegetsi nyuma yo gutsindwa amatora y’umukuru w’igihugu,yahise ahungishwa asiga indege ze eshanu n’imidoka 30 zihenze (zo mu bwoko bwa (...)

Politiki

Rwanda: Ufite camera n’ufite intwaro nibahangana, uwa camera niwe uzahagirira ikibazo-SSP KABANDA Emmanuel.

Mu gihe bamwe mu banyamakuru banenga abapolisi bagihutaza abakora uyu mwuga birengagije itegeko ryemerera umunyamakuru kugera ku makuru, Polisi y’u Rwanda iremera ko hari bamwe mu bapolisi bayo badakora kinyamwuga. Ubuhamya ni bwinshi kuri bamwe mu banyamakuru bw’uburyo bagiye bahohoterwa na polisi bari mu kazi kabo, cyakora bamwe muri bo nabo bemera ko batari shyashya mu mikoranire yabo n’inzego z’umutekano. Didace NIYIFASHA umaze imyaka irenga 9 mu itangazamakuru yabwiye TV/Radio1 ko hari (...)

Politiki

Rwanda: Hari abanyamakuru basaba ko hasubizwaho ishuri rya GLMC.

Mu kiganiro cyahuje sena y’u Rwanda abanyamakuru ndetse n’abareberera itangazamakuru kuri uyu wa kane tariki ya 14 kamena 2018, mu bitekerezo bitandukanye byagitangiwemo ,hari abanyamakuru basabye ko ishuri ry’itangazamakuru rya GLMC(Great Lakes media center) abanyamakuru bari barahawe na Perezida wa Repubulika Paul Kagame ryagaruka ngo kuko ryari rifite akamaro kanini. Icyakora mu gusubiza iki cyifuzo umuyobozi mukuru w’urwego rw’abanyamakuru bigenzura Cleophas Barore yavuze ko ibisabwa (...)

Politiki

Gicumbi: Ngo hari abunzi bakorera munsi y’ibiti

Bamwe mu bagize komite z’abunzi mu karere ka Gicumbi barasaba ko bakubakirwa ibyumba byo gukoreramo kuko kuba hari abagikorera hanze bituma badatanga neza ubutabera bwunga ku baturage. Ni bamwe mu bagize komite z’abunzi zigera ku 130 mu mirenge itandukanye y’akarere ka Gicumbi bavuga ko kuba batagira aho gukorera bidindiza serivice z’ubutabera bwunga mu baturage. Aba bunzi bifuza ko bashakirwa ibyumba byo kujya bakoreramo kandi hagashyirwamo ibikoresho nkenerwa bakareka gukorera hanze (...)

Politiki

U Bufaransa: Perezida Kagame yagiriye uruzinduko mu Bufaransa.

Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul Kagame yageze mu gihugu cy’u Bufaransa, mu ruzindo rw’akazi rw’iminsi ibiri ku butumire bwa Perezida w’u Bufaransa Emmanuel Macron. Muri uru ruzinduko, perezida Kagame aragirana ibiganiro na mugenzi we w’u bufaransa ku birebana n’ubucuruzi, ishoramari, ikoranabuhanga, ubuzima, n’umubano hagati y’ibihugu byombi. Aba bakuru b’ibihugu bombi bari baherutse guhurira i new york mu gihe bari bitabiriye inama rusange y’umuryango w’abibumbye, bakaba baranahuriye i (...)

Politiki

Nyabihu: Nta rutonde rw’abagomba kwegura, ariko amarembo arafunguye ku muyobozi wese wabishaka – Guverineri Munyantwali

kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo mu karere ka Nyabihu hatowe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere nyuma y’uko abari basanzwe bakayobora baherutse kwegura ku mirimo yabo. MUSABIMANA Odette wari usanzwe ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa REGA-ADEPR mu murenge wa Jenda ari nawe uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu akaba ari we watorewe kuba ayoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbuza abayobozi basezeye ku mirimo yabo agomba kuba (...)

Politiki

Nyabihu: Amanyanga mu bucukuzi bw’umucanga ni imwe mu mpamvu zeguje abayobozi b’akarere.

Tariki ya 7 werurwe 2018 ni bwo uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu n’iterambere MUGWIZA Antoine yeguye kuri izo nshingano bikavugwa ko byari ku mpamvu ze bwite. Nyuma y’ukwezi kumwe tariki 17 Mata 2018 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Ngabo James nawe bitangazwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Hatarashira ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nabwo bitangazwa ko uwari umuyobozi w’aka karere UWANZWENUWE Theoneste n’uwari (...)

Politiki

Kigali: Kwishyira hamwe kwa Afurika ntibigire icyo bisiga inyuma - Perezida Kagame.

yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aravuga ko mu gihe Afurika iri mu nzira yo kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubuhahirane hadakwiye kugira urwego rusigara inyuma. Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango utangiza Ihuriro ku bukungu mu nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hifashishijwe ikoranabuhanga Transform Africa 2018. Ku nshuro ya 4 y’iyi nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hisunzwe (...)