Politiki

kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo mu karere ka Nyabihu hatowe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere nyuma y’uko abari basanzwe bakayobora baherutse kwegura ku mirimo yabo. MUSABIMANA Odette wari usanzwe ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa REGA-ADEPR mu murenge wa Jenda ari nawe uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu akaba ari we watorewe kuba ayoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbuza abayobozi basezeye ku mirimo yabo agomba kuba (...)

Inkuru irambuye...
Politiki

Nyabihu: Nta rutonde rw’abagomba kwegura, ariko amarembo arafunguye ku muyobozi wese wabishaka – Guverineri Munyantwali

kuri uyu wa mbere tariki 14 Gicurasi 2018 ni bwo mu karere ka Nyabihu hatowe umuyobozi w’agateganyo w’aka karere nyuma y’uko abari basanzwe bakayobora baherutse kwegura ku mirimo yabo. MUSABIMANA Odette wari usanzwe ari umuyobozi w’urwunge rw’amashuri rwa REGA-ADEPR mu murenge wa Jenda ari nawe uhagarariye uyu murenge mu nama njyanama y’akarere ka Nyabihu akaba ari we watorewe kuba ayoboye akarere ka Nyabihu mu gihe hagitegurwa amatora yo gusimbuza abayobozi basezeye ku mirimo yabo agomba kuba (...)

Politiki

Nyabihu: Amanyanga mu bucukuzi bw’umucanga ni imwe mu mpamvu zeguje abayobozi b’akarere.

Tariki ya 7 werurwe 2018 ni bwo uwari umuyobozi wungirije w’akarere ka Nyabihu ushinzwe ubukungu n’iterambere MUGWIZA Antoine yeguye kuri izo nshingano bikavugwa ko byari ku mpamvu ze bwite. Nyuma y’ukwezi kumwe tariki 17 Mata 2018 uwari umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka karere Ngabo James nawe bitangazwa ko yeguye ku mpamvu ze bwite. Hatarashira ukwezi, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatanu tariki 11 Gicurasi 2018 nabwo bitangazwa ko uwari umuyobozi w’aka karere UWANZWENUWE Theoneste n’uwari (...)

Politiki

Kigali: Kwishyira hamwe kwa Afurika ntibigire icyo bisiga inyuma - Perezida Kagame.

yanditswe na Jean de Dieu Kalinijabo. Perezida wa Repubulika y’u Rwanda Paul KAGAME aravuga ko mu gihe Afurika iri mu nzira yo kwishyira hamwe mu bijyanye n’ubuhahirane hadakwiye kugira urwego rusigara inyuma. Yabigarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bitabiriye umuhango utangiza Ihuriro ku bukungu mu nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hifashishijwe ikoranabuhanga Transform Africa 2018. Ku nshuro ya 4 y’iyi nama nyafrika yiga ku guteza imbere uyu mugabane hisunzwe (...)

Politiki

Rwanda: Ku nshuro ya 4 inama ya Transform Africa yongeye kubera mu Rwanda.

Mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere Perezida Kagame yayoboye inama ya Komisiyo y’umurongo mugari wa Internet hagamijwe kugera ku iterambere rirambye, hamwe n’uwo bafatanyije kuyobora iyi Komisiyo Carlos Slim, ndetse n’ubungirije akaba n’Umunyamabanga Mukuru wa ITU Houlin Zhao. Iyi komisiyo ihuza abayobozi mu nzego zitandukanye z’abikorera, iza leta, abahagarariye za guverinoma n’imiryango mpuzamahanga, n’abaturutse mu bigo by’ubushakashatsi na za kaminuza kugira ngo bahurize hamwe ibitekerezo (...)

Politiki

Rwanda: Bimwe mu bibazo bica mu itangazamakuru bibangamiye imiyoborere myiza.

 Ruswa muri gahunda z’ubudehe: Hirya no hino mu Rwanda ni kenshi mu itangazamakuru havugwa ruswa ihabwa abayobozi kugira ngo bahe abaturage ibyo leta iba yabemereye ku buntu nka Gahunda ya Girinka(Ikiziriko),gushyirwa ku rutonde rw’abagenerwa amafaranga y’ingoboka (Direct support) n’ibindi.  Ruswa mu myubakire: Mu rwego rwo guteza imbere imibereho y’abaturage ,leta y’u Rwanda yatekereje ko nta muturage ukwiye gutura ahantu hashyira ubuzima bwe mu kaga(Amanegeka) bityo abatuye mu manegeka (...)

Politiki

Rwanda: RURA Yahagaritse Radio Amazing Grace

Urwego Ngenzuramikorere, RURA, rwafashe umwanzuro wo kwambura Radio Amazing Grace icyangombwa cyo gukora nk’ikigo cy’isakazamakuru mu Rwanda. Uyu mwanzuro wafashwe kuri uyu wa 24 Mata 2018 nyuma y’aho iyi radio inaniwe kubahiriza umwanzuro wa RURA wakurikiraga ibihano yafatiwe muri Mutarama 2018 kubera ikiganiro cyanyujijweho cyanenzwe kutubahiriza amahame agenga umwuga w’itangazamakuru. Itangazo RURA yasohoye kuri uyu wa 24 Mata 2018 rigira riti “Urwego Ngenzuramikorere, RURA, uyu munsi (...)

Politiki

Ruhango: Imikorere mibi ni yo yatumye abari bagize Komite Nyobozi y’ akarere beguzwa- Abaturage

Tariki ya 7 uku kwezi kwa Gatatu ni bwo Inama Njyanama y’Akarere ka Ruhango yavanyeho icyizere Komite Nyobozi y’aka karere kubera ibibazo by’ ubwumvikane buke n’ imicungire mibi y’imari y’Akarere byayirangaga abayigize bahita baneguzwa. Abavanyweho icyizere ni uwari umuyobozi w’ Akarere Mbabazi Francois Xavier, uwari umuyobozi wungirije ushinzwe imari n’ iterambere ry’ubukungu Twagirimana Epimaque hamwe na Kambayire Annonciata wari umuyobozi w’ akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza (...)

Politiki

Ibihugu 44 bya Afrika byemeje ishyirwaho ry’amasezerano y’isoko rusange.

Niyo masezerano akomeye ashyizweho umukono n’ibihugu byinshi kuva umuryango wa Afrika yunze ubumwe wabaho, kuko yatekerejwe mu myaka 40 ishize akanaganirwaho mu nama zitandukanye z’uyu muryango ariko kuyashyira mu bikorwa bikagorana. Mbere yo gusinya aya masezerano, hari hitezwe ko ibihugu 30 aribyo gusa biza kuyemeza ariko mu gihe cyo kuyasinya hari ibindi byahinduye uruhande byiyunga ku bindi maze muri rusange birangira 44 muri 55 bigize uyu mugabane aribyo biyashyizeho umukono. (...)