Imibereho y’abaturage

Kayonza-Kaborondo: Barembera mu rugo kubera kutagira imodoka ibafasha kugera kwa muganga.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye akagari ka kabura mu murenge wa kabarondo mu karere ka kayonza bavuga ko kubera gutura kure y’ikigo nderabuzima cya kabarondo Babura uko bajya kwivuza bigatuma barembera mu rugo bitewe n’uko nta modoka yerekeza muri aka kagari.

Abagore baganiriye na TV na Radio One bo bavuga ko bakunze kubyarira mu nzira kuko ngo na Moto zibaca amafaranga ibihumbi bitanu bagahitamo kugenda n’amaguru bajya kubyara bityo bamwe bakabyara bataragera kwa muganga.

Icyakora aba baturage bavuga ko mu kagari kabo hari poste de santé icyakora bakagaragaza imbogamizi z’uko idakora mu mpera z’icyumweru (weekend ) aha ni ho bahera basaba ko iyi poste de santé yahindura imikorere ariko bakaba banahabwa ligne y’imodoka ziborohereza mu rugendo.

Umuyobozi w’akarere ka Kayonza Bwana Murenzi Jean Claude yabwiye TV na Radio One ko nta gahunda yo gushyira imodoka muri aka gace icyakora yemera ko agiye kuganira n’abashinzwe poste de santé muri aka kagari bakajya bakora iminsi yose.

Akagari ka kabura gaherereye mu birometero birindwi uvuye ku muhanda wa kaburimbo mu murenge wa kabarondo, uretse ikibazo cy’urugendo rurerure bakora aka Kagari ntikagira amazi n’umuriro gusa ubuyobozi bw’akarere ka Kayonza buvuga ko kubegereza umuriro biri mu mihigo y’uyu mwaka.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?

To show your avatar with your message, register it first on gravatar.com (free et painless) and don’t forget to indicate your Email addresse here.

Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!