Politiki

Rwanda: Indorerezi za ICGRL zirashima uburyo amatora y’abadepite yagenze.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Itsinda ry’abadepite bagize ihuriro ry’ibihugu byo mu karere k’ibiyaga bigari ni bamwe mu ndorerezi zitabiriye amatora y’abadepite mu Rwanda.Kuri uyu wa gatatu tariki ya 05 Nzeri 2018 mu kiganiro iri tsinda rya FP ICGLR ryagiranye n’itangazamakuru ryashimye uburyo amatora yagenze.

Honorable Dvy Yama wari uyoboye iri tsinda yagize ati" Twashimye uburyo twakiriwe ku byumba by’itora,twabonye amatora yaragenze neza twagiye ku biro by’itora, twakiriwe neza n’abakozi ba komisiyo y’igihugu y’amatora baduha amakuru yose twashakaga,turi abahamya b’imitegurire n’imigedekere myiza y’amatora twabonye ubwitabire bushimishije bw’abanyarwanda mu matora nta myigaragambyo, nta mvururu nta n’ihohoterwa ryabaye ni ibigaragaza demokarasi e mu Rwanda, ni ibintu byo gushimirwa,ni n’ibintu bikwiye kubera urugero ibihugu by’ibinyamuryango kandi turi hano kugira ngo tuzabisangize n’ibindi bihugu"

Ikindi izi ndorerezi zashimye ni uburyo mu Rwanda hatorwa imitwe ya politike, bitandukanye no mu bundi bihugu aho usanga abantu benshi barushanwa , Hon. Dvy Yama yakomeje agira ati" Ntihatorwa umuntu hatorwa ishyaka utoye PL ntaba atoye umuntu utoye FPR aba atoye ishyaka aho gutora umuntu, ni byiza rero kuko mu bihugu byinshi usanga politike aba ari iy’umuntu ku giti cye iyo ari igihe cy’amatora abenshi barushanwa buri wese ashaka intsinzi ari nabyo Bizana ibibazo nyuma y’amatora"

Nubwo aya matora y’abadepite yagenze neza ariko hari ibitaranoze aho aba badepite bo muri ICGLR bavuze ko mu gihe cyo kubara amajwi wasanganga nta bahagarariye amashyaka bari mu byumba by’itora hanabayeho uburyo bwo kujengeka mu buryo bwo kubara amajwi aho wasangaga nta nyandiko igaragaza uko amatora yagenze mu cyumba cy’itora ndetse n’amajwi yashyirwaga ahantu hamwe nyuma yo kuyabara ku buryo uwashakaga kumenya amajwi ya PSD cyangwa aya FPR bitari kumworohera bityo bagasaba ko biba byiza ko buri mukandida amajwi ye abikwa ukwayo.

Ikindi izi ndorerezi zashimye ni uburyo abanyantege nke barimo abagore batwite ,abarwayi ,abafite ubumuga n’abageze mu zabukuru boroherejwe muri ibi bikorwa byo gutora.

Mbabazi Drocelle

News reporter at TV/Radio 1 Rwanda

 [continue ...]

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET