Imikino

Umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ububiligi ndetse n’ikipe ya As Roma Radja Nainggolan yamaze gusezera ku mupira w’amaguru mu ikipe y’igihugu bitewe nuko atashyizwe ku rutonde rw’abakinnyi bazakina igikombe cy’isi cya 2018 kizabera mu gihugu cy’U Burusiya kizatangira mu mpeshyi z’uyu mwaka. Radja Nainggoalan w’imyaka 30 y’amavuko yasezeye gukinira ikipe y’igihugu y’u Bubiligi kuri uyu wa mbere tariki ya 21 Gicurasi 2018 nyuma y’uko umutoza w’ikipe y’igihugu Roberto Martinez atangarije (...)

Inkuru irambuye...
Imikino

Russia: Hafi amatike miliyoni ni yo amaze kugurishwa ku bazitabira imikino y’igikombe cyisi 2018

Mugihe habura iminsi 196 ngo irushanwa ry’igikombe cy’isi cy’umupira w’amaguru cya 2018 kizabera mu gihugu cyo mu burusiya gitangire kuri ubu hatangiwe kugurishwa amatike azaba akoreshwa mu kwinjira ku bibuga byo muri kiriya gihugu dore ko ku masitade 12 ari mu mijyi 11 itandukanye yo mu burusiya ariyo azakira iyo mikino. Nkuko byatangajwe n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru ku isi FIFA, ryavuze ko kugeza ubu ku gice cyayo cya mbere cyo kugurisha amatike hamaze kugurishwa amatike 742 760 (...)

Imikino

Rwanda: Shampiyona y’u Rwanda yongeye kwimurwa

Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda (FERWAFA) ryamaze gutangaza ko imikino yari gukinwa ku munsi wa cyenda wa shampiyona y’u Rwanda mu mwaka w’imikino wa 2017-2018 yamaze kwimurwa. Bitewe nuko ikipe y’igihugu y’u Rwanda AMAVUBI irimo kwitegura imikino y’igikombe cya CECAFA kizabera mu gihugu cya Kenya kuva ku itariki ya 3 Ukuboza kugeza ku itariki ya 17, ndetse kandi ikipe y’abakiri bato ya Isonga igiye kwitabira imikino ihuza amakipe y’abakiri bato mu gihugu cya Cote d’Ivoire mu (...)

Imikino

Ubutaliyani: Gennaro Gattuso yagizwe umutoza wa AC Milan

Uwahoze ari umukinnyi wo hagati mu ikipe y’igihugu y’ubutaliyani no mu ikipe ya Milan AC Gennaro GATTUSO yagizwe umutoza w’ikipe ya Milan AC. Gennaro GATTUSO yatozaga ikipe y’abana ba Milan AC kuri ubu akaba yagiriwe icyizere n’ubuyobozi bw’iyi kipe.Uyu mutoza wahoze ari kizigenza w’iyi kipe mu kibuga yakiriwe neza n’abakunzi b’iyi kipe ubwo yahuraga n’abayobozi b’iyi kipe ibarizwa mu mujyi wa Milan. Gennaro GATTUSO agizwe umutoza w’ikipe ya MILAN AC aho aje gusimbura umutoza Vicenzo MONTELLA (...)

Imikino

Afurika y’epfo: TP Mazembe yegukanye igikombe cy’Afurika cy’amakipe yatwaye ibikombe iwayo

Ikipe ya Tout Pouissant Mazembe yo muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo yegukanye igikombe gihuza amakipe yatwaye ibikombe iwayo cya 2017 nyuma yaho mu mukino wo kwishyura yanganije n’ikipe ya superSport United yo muri afurika y’epfo ubusa k’ubusa. Ibi ikipe ya Tout Puissant Mazembe yabigezeho mu mpera z’iki cyumweru ubwo yanganyaga na super Sport united yo muri Afurika y’epfo ubusa ku busa mu gihe mu mukino ubanza iyi kipe ya TP Mazembe yatsinze ibitego bibiri kuri kimwe dore ko (...)

Imikino

Tour du Rwanda 2017: Areruya Joseph yegukanye agace ka Rubavu-Musanze

Umunyarwanda Areruya Joseph yegukanye agace ka gatatu ka Tour du Rwanda kavuye mu Mujyi wa Rubavu gasoreza mu Karere ka Musanze aho abasiganwa bakoresheje ibilometero 97.1 . Areruya yatangiye neza Tour du Rwanda yegukana agace ka Kigali-Huye hareshya na kilometero 120.3 gusa yaje kugorwa n’aka Kabiri aho abakinnyi bahagurukiye i Nyanza berekeza mu Mujyi wa Rubavu. Uyu musore ukinira Dimension Data for Qhubeka yo muri Afurika y’Epfo akomeje kwiyongerera amahirwe yo gukomeza guhatanira (...)

Imikino

Agace ka mbere ka Tour du Rwanda aho abasiganwa berekeje i Huye

Kuri uyu wa Mbere, Tour du Rwanda irakomereza mu Karere ka Huye aho abasiganwa bagiye guhaguruka mu Mujyi wa Kigali berekeza mu Ntara y’Amajyepfo ku ntera ya kilometero 120.3. Abasiganwa barahaguruka saa yine muri Gare ya Kacyiru, mu gihe ibihe bari bukoreshe bitangira kubarwa bageze Nyabugogo. Iri siganwa riri kuba ku nshuro ya cyenda kuva mu 2009 ribaye mpuzamahanga ryitabiriwe n’amakipe 16 agizwe n’abakinnyi 73 baturutse mu bihugu bitandukanye. Nsengimana Jean Bosco ufite agace (...)

Imikino

Kicukiro: Perezida Kagame yatashye stade nshya ya cricket.

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 28 Ukwakira 2017 perezida Paul KAGAME yifatanyije n’abatuye umurenge wa Gahanga mu karere ka Kicukiro mu muganda rusange usoza ukwezi . Ari kumwe n’inshuti z’u Rwanda ziturutse mu gihugu cy’Ubwongereza, perezida KAGAME yanatashye stade mpuzamahanga y’umukino wa Cricket yubatswe muri uwo murenge wa Gahanga.