Imibereho y’abaturage

Imibereho y’abaturage

Kibeho: Nshimiyimana asoresha abaturage abambura imyaka bashoye ku isoko.

Bamwe mu baturage bacururiza mu isoko rya Ndago mu murenge wa Kibeho ho mu karere ka Nyaruguru, baravuga ko babangamirwa n’uvugako akora isuku mu isoko bitewe n‘uburyo abasoresha yiha ku myaka baba bajyanye kugurisha ayijonjoye. Ubuyobozi bw’akarere bwo buravuga ko ari ikibazo bugiye gukurikirana, kuko uyu musoro uteye gutya utemewe kuko utigeze wemezwa n’inama njyanama.

Imibereho y’abaturage

Bugarama: Barasaba ko imipaka ikora amasaha 24.

Abaturage bo mu murenge wa Bugarama mu karere ka Rusizi bakoresha imipaka ihuza u Rwanda n’ibihugu nk’u Burundi na Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo barasaba ko hakongerwa amasaha yo kwambuka iyi mipaka ku banyarwanda baba bavuye muri ibi bihugu kuko saa kumi n’ebyiri z’umugoroba iyo zirenze baba batekemerewe kwinjira mu gihugu baciye ku mupaka. Abashinzwe abinjira n’abasohoka bo bavuga ko ibi bsaba ubwumvikane buhuriweho n’ibihugu (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Biravugwa ko amaze imyaka igera ku 10 aba mu mwobo.

Aka kazu gato umuntu atabura kugereranya n’umwobo gaherereye mu mudugudu wa Kamugaru, akagali ka Bunyogombe mu murenge wa Ruhango w’akarere ka Ruhango. Ni ko bivugwa ko uwitwa Bayiramye Jean Pierre amazemo imyaka igera ku icumi abamo. Ntibyoroshye gusanga uyu mugabo iwe nk’uko binashimangirwa n’abaturanyi be, gusa nk’abantu babana na we umunsi ku wundi bemeza ko ubuzima babona abayemo atari bwiza na gato nubwo bakeka ko afite uburwayi bwo mu mutwe. Aba baturanyi be bifuza ko yavuzwa kuko ngo (...)

Imibereho y’abaturage

Gisagara: Itsinda ry’amabandi ryinjiye mu ngo z’abaturage zibaka ibyangombwa by’ubutaka, rinakometsa umuyobozi w’Akagali.

Nyuma y’aho mu kwezi kwa 3 umwaka ushize wa 2017 mu kagali ka Muyira mu murenge wa Kibirizi ho mu karere ka Gisagara, itsinda ry’amabandi riteye abaturage, rikabiba rikanakomeretsa bamwe, mu ijoro ryakeye kuri uyu wa kabiri iri tsinda ryongeye kugaruka noneho rinakomeretsa umunyamabanga nshingwabikorwa w’aka kagali.

Imibereho y’abaturage

Rwanda: Imiti itujuje ubuziranenge ikomeje kwica amatungo.

Nyuma y’ikibazo cy’imfu z’amatungo cyibasiye inka kuburyo budasanzwe, cyagaragaye hirya no hino mu gihugu byumwihariko mu ntara y’Iburasirazuba n’amajyepfo ahagagaraye icyorezo cya Lift valley Fever. Ikigo cy’igihugu gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n’ubworozi RAB cyabwiye itangazamakuru ko mu turere icyenda cyakoreyemo ubushakashatsi ngo basanze icyo cyorezo cya Lift Valley Fever n’imiti y’amatungo icuruzwa yararengeje igihe, itemewe gucuruzwa n’itagaragaza inkomoko ngo aribyo bifite uruhare (...)

Imibereho y’abaturage

Gicumbi: Abamugariye ku rugamba barashinja inzego z’ibanze kubirengagiza

Bamwe mu bamugariye ku rugamba basezerewe mu ngabo batishoboye bo mu mirenge ya Kaniga,Cyumba na Mukarange mu karere ka Gicumbi barasaba kubakirwa ndetse bakaninjizwa muri gahunda ya Girinka-munyarwanda nk’abandi baturage batishoboye. Aba basezerewe mu ngabo barimo abasezerewe mu gisirikare cya RDF ndetse n’abahoze mu gisirikare cya Kera (FAR) bashinja inzego z’ibanze kuba zibirengagiza mu bikorwa bigenewe abaturage batishoboye kandi nabo batishoboye. Uretse aba basaba kubakirwa no (...)

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Guverineri yavuze ko bagiye guhana ababyeyi bafite abana b’inzererezi.

Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo buravuga ko bugiye kujya buhana ababyeyi batubahirije inshingano zo kurera neza abo babyaye,babarinda kujya kuba inzererezi mu mijyi. Ni mu gihe benshi mu bana bafatwa nk’inzererezi nabo bavuga ko igituma bava mu ngo akenshi baba bahunga imibereho yo mu ngo irimo n’amakimbirane. Mu mijyi itandukanye igize intara y’amajyepfo hakunze kugaragara abana bato ,aba bafatwa nk’inzererezi ,akenshi bakunze kugaragara basabiriza umuhisi n’umugenzi ,haba ku manywa ndetse (...)