Imibereho y’abaturage

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Umurenge wabo ngo babona usa n’uri mu gikari cy’igihugu

Abatuye umurenge wa Cyabakamyi ho mu karere ka Nyanza baravuga ko bahejejwe mu bwigunge no kuba umurenge wabo ariwo wonyine utagira umuriro w’amashanyarazi mu karere kose, mu gihe imirenge iwukikije yawuhawe. Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza burizeza aba baturage ko iki kibazo kiri hafi gukemuka kuko n’isoko ryo kubikora ryatanzwe bikazakorwa muri iyi ngengo y’imari yatangiye muri uku kwezi kwa (...)

Imibereho y’abaturage

Amajyepfo: Abasigajwe inyuma n’amateka ngo baracyahezwa

Mu gihe bamwe mu baturage bo mu cyiciro cy’abitwa ko bahoze barasigajwe inyuma n’amateka bavuga ko hari aho bagihezwa ndetse no kunenwa bya hato na hato kandi ngo n’ubufasha bagenerwa na leta hamwe na hamwe ntibubagereho nkuko bikwiye. Ubuyobozi bw’intara y’amajyepfo bwo buravuga ko iki cyiciro gihabwa ubufasha nk’abandi batishoboye ariko bagiye gushyira imbaraga mu kurushaho kubigisha kuzamura imyumvire (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi: Abakoresha ibiyobyabwenge bariyongera buri mwaka

Bamwe mu rubyiruko rwo mu karere ka Rusizi bagaragaza ko impamvu ibiyobyabwenge bidacika aruko usanga ababifatanywe bahita barekurwa cyangwa ugasanga amande bacibwa atababuza gukomeza kubikora,kubitunda ndetse no kubicuruza,Umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ubuzima we atangaza ko nubwo hashyizweho ingamba zigamije guhashya ikoreshwa ry’ibiyobyabwenge gusa usanga imibare y’ababikoresha igenda yiyongera buri (...)

Imibereho y’abaturage

Ruhango: Nyuma yo gusenyerwa n’imvura yasezeranyijwe kubakirwa n’umurenge araheba.

Mbere y’uko imvura ikomeye yasenyeye abantu hirya no hino mu gihugu itangira kugwa, nibwo Sabagirirwa Felicité utuye mu murenge wa Ruhango, akarere ka Ruhango inzu ye yaguye. Iki gihe uyu mukecuru wari ufite umuryango w’abantu bagera kuri 11 akaba no mu kiciro cy’abatishoboye yavugaga ko ubuzima abanyemo n’uyu muryango bwo gusemberera mu kazu kadafashije ndetse akabanamo na nyirako butari bumworoheye, bityo agasaba ko ubuyobozi bwamwubakira. Ubuyobozi bw’Umurenge wa RUHANGO bwahise bwemera (...)

Imibereho y’abaturage

Nzahaha: Ivumbi ryabereye imbogamizi abayobozi mu kwegera abaturage.

Abaturage batuye mu kagari ka Murya ko mu murenge wa Nzahaha wo mu karere ka Rusizi baturiye umuhanda ukunze kwifashishwa n’imodoka zipakira nyiramugengeri ziyijyana ku ruganda rwa GISHOMA PIT PLANT ruherereye muri uyu murenge baratazaba inzego z’ubuyobozi kubera ikibazo cy’ivumbi riri kubaviramo uburwayi ndetse abandi bakaba batakigira aho bajya kubera iri vumbi. Ubuyobozi bw’uyu murenge butangaza ko usibye aba baturage ribangamiye ngo nta muyobozi woroherwa no kugera ku baturage kubera iri (...)