Amafoto y’umunsi

Imvura idasanzwe ivanze n’umuyaga mwinshi yaguye ku mugoroba wo kuri uyu wa 12 Nzeri 2018 mu Mujyi wa Kigali yakangaranyije benshi ndetse inangiza ibintu byinshi. Yarindimutse itunguranye ahagana saa kumi n’iminota 20. Yaguye ari nyinshi, irimo n’umuyaga udasanzwe. Mu Mujyi wa Kigali rwagati, inyubako ya T2000 amwe mu mabati ayisakaye yagurutse agwa mu nkengero zayo no mu muhanda. Iyi mvura kandi yagushije ibiti mu bice bitandukanye, bigwira imodoka hafi na Rond Point yo mu Mujyi (...)

Inkuru irambuye...
Amafoto y’umunsi

Patrick Kayumbu Mazimhaka mu myaka 25 ishize

Mu gihe Patrick Kayumbu Mazimhaka wabaye Minisitiri muri Perezidansi ya Repubulika akaba n’Umuyobozi Wungirije wa Komisiyo y’Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe mu gihe cy’imyaka itanu asezerwaho bwa nyuma; hari bimwe mu bihe bikomeye byaranze ubuzima bwe bitazigera byibagirana mu mateka y’u Rwanda. Mu gitondo cyo ku wa 25 Mutarama 2018 nibwo inkuru y’incamugongo y’itabaruka rye yamenyekanye. Yaguye mu Buhinde aho yivurizaga uburwayi yari amaranye igihe kirekire. Uyu mugabo ari mu bagize (...)

Amafoto y’umunsi

Afurika y’epfo : Hatahuwe umuntu mukuru kuva isi yaremwa.

Umushakashatsi w’umwongereza Ron Clarke n’itsinda ry’abandi bashakashatsi bavumbuye umuntu wabayeho mbere y’abandi ku isi mu gihugu cya Afurika y’epfo. Aba bashakashatsi bagaragaje ko uyu muntu abayeho, hashize imyaka miliyoni eshatu n’ibihumbi maganatandatu. Ibisigazwa by’uyu muntu wiswe, Little Foot ,byashyizwe ahagaragara tariki ya 6 Ukuboza 2017 nyuma y’imyaka 23 baterateranya amagufwa y’uyu muntu mu mujyi wa Johannesburg dore ko iki gikorwa cyatangiye mu mwaka wa 1994. Abaye umuntu (...)