Amafoto y’umunsi

Amafoto y’umunsi

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko iyi nyubako ya Kaminuza iteye agahinda n’isoni urebye uko imeze n’akayabo (...)

Amafoto y’umunsi

Amafoto y’ubwiza bw’imirambi n’imisozi y’u Rwanda yafatiwe muri kajugujugu

U Rwanda ruri mu hantu 18 haza ku isonga, ba mukerarugendo n’abandi bashaka kuruhura ubwonko no gutahana ibyishimo bashobora gutemberera mu 2018, ahanini bishingiye ku mutekano uhari n’ibyiza nyaburanga bineza amaso ya buri wese uhakandagiye. Muri iyi myaka, ba mukerarugendo bagana u Rwanda bishimira inyamaswa zihagaragara nk’ingagi zo mu Birunga, Intare n’Inkura ziri muri Pariki y’Akagera, gutembera muri Pariki ya Nyungwe ku kiraro kiri mu kirere, no gucumbika mu mahoteli yubakanye (...)

Amafoto y’umunsi

Kagame na Macron beretswe ibikorwa by’ikoranabuhanga rigezweho birimo n’iby’abanyarwanda

Perezida Kagame na mugenzi we w’u Bufaransa, Emmanuel Macron, basuye imurika ry’ibikorwa by’ikoranabuhanga rijyanye n’Inama ya VivaTech iri kubera mu Mujyi wa Paris. Kuri uyu wa Kane Umukuru w’Igihugu yitabiriye Inama ya ‘Viva Technology’, ihuje ibigo bigitangira ishoramari mu ikoranabuhanga n’abayobozi baturutse mu mpande zose z’Isi. Uyu mwaka, ibigo by’ishoramari mu ikoranabuhanga bigera kuri 60 byo muri Afurika harimo n’ibyo mu Rwanda byamuritse ibyo bimaze kugeraho binabona n’umwanya wo (...)