Uburezi

Ibi yabitangarije mu karere ka Gakenke ubwo hizihizwaga umunsi w’umwana w’umunyafrika n’umunsi mpuzamahanga wo kurwanya imirimo mibi ikoreshwa Abana wizihijwe tariki ya 16 Kamena 2018. Ni kenshi hakunze kuvugwa bamwe mu bakoresha batishyura neza abakozi babo rimwe bikabaviramo guhagarika akazi bitewe no kudahembwa Kugira ngo imirimo yabo ntihagarare bamwe muri bo bakoresha usanga bahitamo gukoresha abana bato bakabakura mu ishuri, rimwe na rimwe bakanakora imirimo itajyanye n’ikigero (...)

Inkuru irambuye...
Imibereho y’abaturage

Musanze: Bafitiye impungenge umusozi watangiye kwiika.

Nko ku ntera ya metero 300 uvuye hasi aho uwo musozi utangiriye ni ho ubutaka bwarekuraniye maze igice cyo hepfo gitangira kwika nk’igishaka gutemba ibi ngo bakaba baratangiye kubibona tariki 5 Kamena 2018. Ku ikubitiro icyo gice cy’ubutaka gisa n’icyisunitse gihutaza inzu y’umuturage utuye hepfo icyakora ku bw’amahirwe babibona kare bakizwa n’amaguru bava mu nzu itabasenyukiyeho. Abatuye mu mudugudu wa Rugondo mu kagari ka Mbizi umurenge wa Kimonyi mu karere ka Musanze aho ibi byabereye babwiye (...)

Imibereho y’abaturage

Nyanza: Imiryango 19 ituye mu bizu bishaje,ngo iri kwirukanwa ntaho yerekeza.

Imiryango igera kuri 19 icumbitse mu nzu zishaje zahoze ari iz’abazungu ahitwa mu kidage mu kagali ka kavumu umurenge wa Busasamana ho mu karere ka Nyanza,iravuga ko ubu iri kwirukanwa n’ubuyobozi muri izo nzu ntaho buberekeza ,mu gihe ngo bakomeje kwizezwa kubakirwa ariko ntibikorwe. Ubuyobozi bw’akarere buravuga ko bose bagomba kuva izo nzu zishaje bakazafashwa kubona aho (...)

Kwibuka

Rwanda: Ku nshuro ya mbere abadiplomate bibutse Jenoside yakorewe abatutsi.

Abahagarariye ibihugu byabo n’ imiryango mpuzamahanga mu Rwanda ku mugoroba wo kuri uyu mbere bibutse ku nshuro ya 24 Jenocide yakorewe abatutsi mu Rwanda. muri uyu muhango VENUSTE KARASIRA warokotse iyi jenocide yakorewe abatutsi, mu buhamya bwe yavuze ko ingabo z’umuryango w’abibumbye bahungiyeho muri ETO Kicukiro ngo zabatereranye zikabasiga mu biganza by’abicanyi. yagize ati "tariki ya 11Mata 1994 ubwo izo ngabo zafata icyemezo cyo kugenda, bashyize ibntu byabo mu modoka baragenda (...)

Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ngo bashyizwe mu kato n’umuyobozi w’akagari.

Abatuye ku gasozi bari gusaba kwimukaho bikozwe n’uvuga ko akomoka ku mutware wahayoboye, baravuga ko nyuma yo kwanga kwimuka ubu bashyizwe mu kato n’ubuyobozi bw’akagari bubashinja kwigomeka none ubu ngo nta kibazo bakijyana ku kagari ngo cyakirwe. Ubuyobozi bw’umurenge wa Busanze buravuga ko atari ubwa mbere bwumva umuyobozi w’akagari ka Runyombyi abwira nabi abaturage,ariko ngo ni ikibazo bugiye (...)

Ubukungu

Gasabo : Gatsata ahari Uruganda rwakoraga inkweto hafashwe n’inkongi y’umuriro.

Mugitondo cyo kuri uyu wa kane tariki 7/06/2018 ahari uruganda rwakoraga inkweto ruzwi nko kwa Rujugiro, mu murenge wa Gatsata mu kagari ka Nyamugali hafi y’ ububiko bwarwo hafashwe n’inkongi y’umuriro kuva mu masaa moya. Bamwe mu baganiye na TV na Radio 1, bavuze ko intandaro y’iyi nkongi y’umuriro yaba yaturutse ku bagabo bagiye gushakamo ubuki ngo barimo umwe usanzwe ukora akazi k’irondo muri ako gace, wari uzi ko haba ubuki, yitwaza umuriro wo kwirukana inzuki ngo abone uko afata (...)

Imibereho y’abaturage

Rusizi-Bugarama: bari gusabwa kwimuka mu masambu yabo ku ngufu.

Bamwe mu baturage batuye mu midugudu ibiri yo mu tugari twa Pera na Nyange two mu murenge wa Bugarama wo mu karere ka Rusizi bavuga ko bahangayikishijwe cyane n’uwiyita umwuzukuruza wa Rukoro wahoze ari umutware uri kubasaba kuva ku butaka batuyeho ngo kuko ari ubwe. Ubuyozi bw’uyu murenge bwo butangaza ko bwasesenguye iki kibazo busanga abaturage batuye aha hantu mu buryo bwemewe (...)

Amafoto y’umunsi

Ababeshye Kaminuza ikagura iyi nzu bari mu kaga

Abayobozi ba Kaminuza y’ u Rwanda babajijwe na Komisiyo y’Abadepite ishinzwe gukurikirana imikoreshereze y’imari ya Leta (PAC) ikibazo cy’inyubako y’amacumbi y’abanyeshuri iri i Butare (izwi Benghazi) ubu kaminuza ikishyura ishyizeho n’amande y’ubukererwe kandi idakoreshwa kuko yaguzwe yarangiritse. Abadepite basabye kaminuza kugaragara ababeshye Leta bose kuri iyi nzu ngo babiryozwe. Abagize PAC uyu munsi bavuze ko iyi nyubako ya Kaminuza iteye agahinda n’isoni urebye uko imeze n’akayabo (...)