Umutekano

Kamonyi:Yakinnye iby’abana bamutwika igitsina n’ibindi bice.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kagari ka Ruyenzi mu murenge wa Runda mu karere ka Kamonyi hari umwana w’umuhungu w’imyaka irindwi watwikishijwe icyuma gishyushye ku buryo bukomeye n’umukecuru w’imyaka 65 amuhora ko ngo yasambanyije akuzukuru ke k’imyaka ine mu byo bise "Gukina iby’abana".

Ubuyobozi bw’inzego zibanze muri aka gace buravuga ko uyu mwana watwitswe yahise ajyanwa kwa muganga ku Kacyiru naho uyu mukecuru we ngo yahise atoroka ubu akaba agishakishwa.

Abaturage batuye muri aka gace baravuga ko nta kwihanira kandi ko ibi ari iyicarubozo kuko nta nzego zemeje ko yari yamusambanije.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano