Umutekano

Gicumbi-Rushaki: Barembejwe n’urugomo rukorwa n’abarembetsi

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye akagali ka Karurama umurenge wa Rushaki mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’urugomo rukorerwa muri aka gace rukozwe n’abarembetsi bazwiho gutwara no gucuruza kanyanga. Bagasaba ko hakazwa umutekano.

Ni nyuma y’aho mu minsi ishize abantu bikekwako ari abarembetsi bazwiho gucuruza kanyanga n’ibindi biyobyabwenge bageregeje kwicira umuntu mu rugo rw’umwe mu batuye aka kagari ariko umugambi ntibawugezeho gusa ngo bamusize ari intere.

None kuri ubu nyiri urwo rugo witwa Ntawigomwa Jackson akaba afunzwe, ibyo baheraho bavuga ko urugomo rubera muri aka gace ruri kubagiraho ingaruka mbi zirimo gufugwa.

Ni ibintu benshi mu batuye aka kagali ka Karurama bavuga ko bibateye impungenge kuko atari ubwa mbere bihabera, bagasaba ko umutekano wakazwa hakanongerwa imbaraga mu kurwanya abatwara n’abacuruza ibiyobyabwenge nka kanyanga muri uyu murenge wa Rushaki uri hafi n’igihugu cya Uganda ngo biturukamo.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Rushaki bwemeza ko urugomo rukorerwa muri aka gace ruterwa n’abarembetsi baba basubiranamo bapfa inyungu bakuye muri kanyanga,gusa bukizeza abaturage ko hagiye gukazwa umutekano nk’uko bisobanurwa na Gasaba Gahima Emmanuel umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Rushaki.

Ibi bije nyuma y’aho bamwe mu batuye mu murenge wa Kaniga uhana imbibi n’uyu wa Rushaki hari abaherutse kugaragariza itangazamakuru ko hari igihe inzego z’umutekeno zirukankana abarembetsi bakajugunya imizigo ya Kanyanga mu ngo zabo bakabiryozwa nyamara barengana.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano