Umutekano

Gasabo: Umugabo yakatiwe burundu ashinjwa kwica umugore we.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa kane tariki ya 29 Werurwe 2018 urukiko rwisumbuye rwa Nyarugenge rwakatiye igifungo cya burundu umugabo witwa KAREGEYA Alfred ushinjwa kwica umugore we amutsinze mu rugo mu kagari ka Nyabisindu, umurenge wa Remera mu karere ka Gasabo.

Uyu mugabo waburanye yemera icyaha, urukiko rwamutegetse ko agomba no kwishyura indishyi y’akababaro ingana na Miliyoni eshanu z’amafaranga y’u Rwanda, ndetse na Miliyoni zisagaho gato ebyiri zakoreshejwe mu bikorwa byo gushyingura nyakwigendera nkuko byasobanuwe n’umucamanza ubwo yasomaga umwanzuro w’urukiko.

Amakuru yuko uyu mugabo yishe umugore we Marie Rose MUKESHIMANA, yamenyekanye tariki ya 17 Z’ukwezi kwa cumi umwaka ushize wa 2017, ubwo abaturanyi ku bufatanye n’inzego z’umutekano bavumburaga icyobo yari amaze iminsi amushyizemo nyuma yo kumwica maze hejuru agiteraho imboga mu rwego rwo gusibanganya ibimenyetso nkuko uyu mugabo KAREGEYA Alfred yabyemereye urukiko.

Akimara gukatirwa igifungo cya burundu, bamwe mu baturage bakishimiye; gusa ku rundi ruhande hari abamusabiraga igihano cy’urupfu nubwo kitari mu mategeko ahana ibyaha mu Rwanda.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano