Ubuzima

Gicumbi: Ibura ry’amazi riri guhagarika zimwe muri serivisi z’ubuvuzi mu bitaro bya Byumba.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bivuriza n’abakora mu bitaro bya Byumba biherereye mu karere ka Gicumbi bahangayikishijwe n’ibura ry’amazi muri ibi bitaro rihagarika zimwe muri service z’ubuvuzi bikaba byanakurura umwanda.
Bagasaba ko bajya bohererezwa amazi uko bikweye aho kuyabona kabiri cyangwa gatatu mu cyumweru.
Bamwe mu bakora serivisi zitandukanye nko muri “Laboratoire” bavuga ko iki kibazo kimaze amezi agera kuri atandatu aho ngo amazi aza gatatu mu cyumweru gusa nk’uko binemezwa n’umuyobozi mukuru w’ibi bitaro Twizeyimana Jean de Dieu.
Umukozi w’akarere ka Gicumbi ukurikirana ibikorwaremezo by’amazi muri ako karere Bwana NTEZIYAREMYE Emmanuel yagaragarije TV na Radio One ko ibi bitaro ari byo nyirabayazana w’iri bura ry’amazi kuko ngo ubuyobozi bw’ibi bitaro bwasabwe kugura itiyo nini ngo babone amazi ahagije ntibayigure.
Muri ibi bitaro ibura ry’amazi ririmo gutuma ibyumba bitandukanye birangwa n’umwanda bityo bikabangamira ababigana baba abarwayi,abarwaza ndetse n’abandi bakozi babikoramo.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano