Uburezi

Rusizi: Ibyumweru bibiri birashize abanyeshuri badafite abarimu.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mugihe umwaka w’amashuri umaze ibyumweru 2 utangiye bamwe mu banyeshuri bo muri bimwe mu bigo byo mu karere ka Rusizi hari amasomo batari kwiga kubera ikibazo cyo kubura abarimu bayigisha.Ubuyobozi bw’aka karere bwo butangaza ko iki cyari ikibazo ariko ngo cyamaze gukemuka ntakigo nakimwe kibura umwarimu.

Bamwe mu bo twaganiriye bavuga ko kuva umwaka w’amashuri watangira hari bamwe mu barimu bari barasezeye ku kazi abandi barimukiye ahandi ndetse hakaba na bimwe mu byumba by’amashuri byagiye byongerwa muri bimwe mu bigo by’amashuri bityo bituma hari abarimu bakenerwa,gusa ngo ibyumweru bigera kuri bibiri birashize abanyeshuri hari amasomo batari kwiga kubera iki kibazo cy’ibura ry’abarimu.

Umuyobozi w’ikigo cy’amashuri cya Mihabura Ndagijimana Japhet avuga ko nubwo muri uyu murenge wa Bugarama ku bigo bitanu birimo haburamo abarimu 15 ngo ku kigo ayoboye ho harabura abarimu 6, ngo ni ikibazo babwiye ubuyobozi bw’akarere ariko ntibwagikemura dore ko akarere ariko gatanga kazi ku mwarimu mushya uba ukenewe mu kigo runaka.

Umuyobozi w’akarere wungirije ushinzwe imibereho myiza Nsigaye Emmanuel we avuga ko iki ari ikibazo bari basanzwe bazi mu bigo bitandukanye by’amashuri byo muri aka karere ariko ngo kuri ubu cyamaze gukemuka kuko bamaze gukoresha ibizamini by’akazi bityo abarimu bakaba baramaze kubona amabaruwa abohereza mu bigo bagomba gukoreramo.
Gusa nubwo uyu muyobozi avuga ko iki kitakiri ikibazo ubwo twakoraga iyi nkuru abo twaganiriye bagizweho ingaruka n’iki kibazo bagaragaza ko ahubwo ibi bishobora kugira ingaruka ku burezi bw’umunyeshuri kuko umwarimu umwe wigisha mu mashuri abanza yigisha amasaha 32 mu cyumweru kuba hashize ibyumweru bibiri byose umunyeshuri ashobora kutaziga ibyo yatakaje mu gihe nta mwarimu wari uhari kandi igihembwe cya mbere gifite ibyumweru 10 gusa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano