Ubukungu

Rusizi: Bafite impungenge ko CMF Umwete ishobora kuba yarahombye bityo ikazabambura!

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abaturage bo mu karere ka Rusizi baratabaza Leta kubakurikiranira koperative yo kubitsa no kuguriza CMF UMWETE ngo kuko iyo bagiye kubikuza amafaranga yabo babikijemo babwirwako CMF yahombye bityo bagataha badahawe amafaranga yabo ,ubuyobozi bwa CMF bwo butangaza ko habayeho ikibazo cy’uko amafaranga yagurijwe abaturage bituma abaza kubikuza batayabona.

Aba baturage bavuga ko mubihe bitandukanye bagiye babitsa amafaranga yabo muri koperative yo kubitsa no kugurizanya CMF UMWETE mu gashami kayo ka Bugarama gaherereye mu murenge wa Muganza wo mu karere ka Rusizi gusa ngo uko bajyaga kubikuza babwirwaga ko ntamafaranga ahari, Nyuma baje kuberurira bababwira ko iyi koperative yahombye akaba ariyo mpamvu amafaranga bagiye babitsamo batayahabwa.

Aba baturage bo icyo basaba ni uko inzego za leta zabafasha kubakurikiranira icyo kibazo ngo kuko bafite impungenge z’uko abayobozi b’iyi koperative bashobora kuzacikana umutungo wabo batawubishyuye.Ubuyobozi bw’iyi koperative(CMF UMWETE)bwo butangaza ko aba baturage nta mpungenge bakwiye kugira ngo kuko koperative itahombye ahubwo ko habayeho ikibazo mu mpera z’umwaka ushize wa 2017 ndetse n’intangiriro z’umwaka wa 2018 aho abaturage benshi bakeneye kubikuriza icyarimwe kandi amafaranga babikije yari yaragurijwe abandi bityo ko muri iyi minsi bari kwishyuza abafashe inguzanyo mu rwego rwo kugira ngo ababikije babone uko babikuza.

Gusa amwe mu makuru bamwe mu banyamuryango ndetse na bamwe mu bakoraga muri CMF batangaza ngo nuko ishobora kuba yarahombye doreko mugihe twakoraga iyi nkuru itsinda ry’abagenzuzi baturutse muri banki nkuru y’igihugu(BNR) bari baje kureba iby’iki kibazo kiri kuvugwa muri iyi koperative.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano