Ubukungu

Rubavu: Abagura ibirayi bishyura mbere, ababigurisha bakamara ukwezi batarishyurwa, ayo mafaranga ahera he? Ikibazo umuhinzi yibaza

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Nk’uko bamwe mu bahinzi b’ibirayi bo mu murenge wa Bugeshi mu karere ka Rubavu babibwiye TV/Radio1 ngo ikibazo gikomeye abarimo gusarura ibirayi muri iyi minsi bafite ni uko bamara kubipakiza ntibahabwe amafaranga yabo kandi abaza kubipakira bo baba babyishyuye mbere ibi bigatuma bibaza aho ayo mafaranga yabo abanza ku nyuzwa ku buryo ngo hari n’abageza ku kwezi bakiyategereje batarayabona.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Bugeshi buvuga ko aba baturage nta mpungenge bakwiriye kugira ku mafaranga yabo kuko cooperative y’inkeragutabara irimo kugenzura ubucuruzi bw’ibirayi muri iyi minsi (ari nayo abaturage batunga agatoki mu kuba intandaro y’itinda ry’amafaranga yabo) ngo ari Koperative yo kwizerwa.
RWIBASIRA Jean Bosco umunyamabanga nshingwabikorwa w’uyu murenge agasaba abafite icyo kibazo ko bakwegera ubuyobozi bw’umurenge bukabafasha gukurikirana ikibazo cyaba cyaravutsemo kuko ubundi ngo bari barumvikanye ko bidakwiye kurenza iminsi itatu umuturage wapakije ibirayi atarabona amafaranga.

Icyakora nubwo ubuyobozi busa nubutihutisha iki kibazo abaturage bakigaragaza nk’icyamaze gutuma batakariza icyizere ingamba zoze zagiye zifatwa n’ubuyobozi mu kubungabunga amafaranga agera ku muhinzi ugurishije ibirayi hakurwaho abari bazwi nk’abamamyi ngo kuko nubwo bo batangaga amafaranga make ariko bayatangiragaho.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano