Ubukungu

Gicumbi: Barasaba koroherezwa kubona cashpower

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu karere ka Gicumbi cyane cyane mu mirenge iri kure y’umujyi wa Gicumbi barinubira urugendo rurerure bakora bajya gushaka cashpower ku biro bya REG biri muri uwo mujyi bityo bagasaba ko bakwegerezwa serivisi z’amashanyarazi.

Ni abaturage biganjemo abo mu mirenge imwe n’imwe y’akarere ka Gicumbi irimo Rushaki,Cyumba, Kaniga n’indi nk’uwa Giti iri kure y’umujyi wa Gicumbi bavuga ko bakora urugendo rurerure bajya gushaka serivisi z’umuriro w’amashanyarazi zirimo kugura mubazi (cashpower).

Ni ibintu bavuga ko bibagora bikabasaba amafaranga menshi y’urugendo bakabiheraho basaba ko hashyirwa ingufu muri gahunda yo kubegereza serivisi z’umuriro w’amashanyarazi mu mirenge batuyemo.

Ubuyobozi bw’ikigo cy’igihugu cy’ingufu mu Rwanda ishami rya Gicumbi bwizeza abaturage ko hagiye gushyirwa ingufu muri gahunda yo kwegereza abaturage serivisi z’umuriro w’amashanyarazi mu mirenge yose igize aka karere nk’uko Fulgence Nkundabakuze uyobora REG I Gicumbi yabitangarije TV na Radio One.
Nubwo hari gahunda yo kwegereza umuriro abaturage, hari abagifite imbogamizi zo kuba bakigorwa no kubona ubushobozi cyangwa amafaranga yo gufata ifatabuguzi ryawo.

Gusa ubuyobozi bw’akarere ka Gicumbi bukabasaba kugira icyizere.
Mu gihe bamwe mu batuye Gicumbi bifuza umuriro w’amashanyarazi;kuri ubu hari bamwe mu bamaze kuwuhabwa ngo batewe impungenge n’uko batazi uko ukoreshwa bakifuza amahugurwa kugira ngo birinde inkongi y’umuriro ishobora kubibasira iturutse ku mashanyarazi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano