Imibereho y’abaturage

Rwanda: Umujyi wa kigali wabaye uwa nyuma mu mitangire ya serivisi-RGB

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Urwego rw’ imiyoborere mu Rwanda, RGB rwatangaje ko ibipimo by’imiyoborere n’itangwa rya za Serivisi mu Rwanda byazamutseho 3% mu mwaka wa 2017.
Raporo y’ubushakashatsi bw’Urwego rw’Imiyoborere mu Rwanda (RGB) rwashyize ahagaragara ishusho y’uko abaturage bishimira imiyoborere n’imitangire ya serivise mu nzego zibegereye bwakozwe mu mwaka ushize wa 2017

Iyi raporo igaragaza ko igipimo cy’uko abaturage bishimira imiyoborere na serivise bahabwa cyazamutseho 3%, kiva kuri 67,7% kigera kuri 70,9%, nkuko byemezwa na Dr. Usengumukiza Felicien umuyobozi w’ishami rishinzwe ubushakashatsi muri RGB.
Guverineri w’intara y’uburasirazuba Fred Mufulukye yavuze ko ari byiza ko bazamuka ariko nanone ngo haracyari byinshi byo gukora.

Nubwo muri rusange ibipimo byazamutse kuburyo abaturage bishimira Services bahabwa ku rwego rw’igihugu, Kugeza ubu Intara y’ amajyarugu niyo iza imbere mu gutanga Service nziza ku kigero cya 75.18 % ( 71.74, %)

2. Intara y’iburasirazuba 73.37% (69.17% )
3. Amajyepho 69.15% ( 67.3%)
4. Uburengerazuba 69.9% ( 66.74 % )
5.umujyi wa Kigali uza inyuma mu gutanga Service 65.7% (62.43%)

Ibipimo by’imiyoborere mu Rwanda bishingira ku makuru atangwa mu ngeri zitandukanye zirimo, abaturage, inzego za Leta, imiryango itari iya Leta, abashakashatsi n’abikorera.

Ubu bushakashatsi bukaba bwubakiye ku bipimo umunani birimo : Ubutegetsi bugendera ku mategeko,uburenganzira n’ubwisanzure bw’abaturage, uruhare rw’abaturage mu bibakorerwa, umutekano n’ituze rusange.
Harimo kandi ibijyanye n’imibereho myiza y’abaturage,kurwanya ruswa no gukorera mu mucyo, imitangire ya serivisi n’iterambere ry’ubukungu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano