Imibereho y’abaturage

Rulindo: Banze gushyingura abazize amarozi batarabona uwabaroze

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Byabereye mu murenge wa Murambi mu karere ka Rulindo aho hari umuryango w’abantu bane ,batatu muri bo bakaba bishwe n’ibyo abaturage bise amarozi.

Akimana Emeritha usigaye mu bariye kuri ubwo burozi nkuko bivugwa akanaba umugore wa Nyakwigendera Ntirenganya Habimana, wapfiriye rimwe n’umwana wabo w’imyaka 3, n’ikiniga cyinshi yavuze ko ubwo yari atetse igikoma, umugore baturanye yaje kumusaba amazi bityo ko muri uwo mwanya ubwo we (AKIMANA) yari mu nzu ari bwo uwo muturanyi yagihumanyije maze abakinyoyeho batatu muri bo barapfa hasigara umwe urembye na bwo bitewe nuko ngo yifuje mu buvuzi gakondo .

Ubwo TV/Radio One byageraga mu rugo rwagize ibyago , ntibyari byoroshye kuko abaturage mu burakari bwinshi, bari banze gushyingura bashimangira ko bifuza ko uwo bashinja kuroga uwo muryango yabanza agafatwa agahanwa ndetse bakaba bifuza ko yakwimurwa akajya gutuzwa ahandi, kuko ngo si ubwambere atungwa agatoki ko ariwe uri inyuma y’abantu bamaze gupfa muri ako gace kubera amarozi.

Umunyamabanga Nshingabikorwa w’akagari ka Bubangu,Bisabana Etienne, avugako batakwemezako aba bantu bazize amarozi, kuko bari barwaye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano