Imibereho y’abaturage

Rubavu: Abatuye muri Cyanzagwe bagurisha kuri make kubera umuhanda

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu baturage b’umurenge wa Cyanzarwe ho mu karere ka Rubavu baravuga ko kuba nta muhanda muzima ugera aho batuye bituma imyaka beza bitaborohera kuyibonera isoko bikabateza igihombo.
Ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu bwo buvuga ko bwizeraga ko imihanda yamaze gutunganywa muri aka gace yaba ihagije mu buhahirane bw’abatuye uyu murenge n’ibindi bice.
Umurenge wa Cyanzarwe nk’umwe mu mirenge iri mu gice gisatira ibirunga, ni umwe mu y’akarere ka Rubavu izwiho kweza ibirayi ku bwinshi, ibi ariko kimwe n’indi myaka ihera abaturage bavuga ko batoroherwa no kuyigeza ku isoko bitewe n’ikibazo cyo kutagira umuhanda utunganyije bituma iyo byageze mu gihe cy’imvura nko nta modoka itinyuka kuhigabiza.
Aba baturage bavuga ko igihombo kiva muri ibi kigaruka ku muhinzi kuko byanze bikunze aba agomba kurindira uzaza kumugurira imyaka ye.
Ibi kandi binashimangirwa n’abatwara imodoka bakoresha imihanda yo muri aka gace bavuga ko batoroherwa no kuhapakirira bigatuma ikiguzi cy’ubwikoreza kirushaho kwiyongera.
Ku kibazo cy’imihanda yo koroshya ubuhahirane ubuyobozi bw’akarere ka Rubavu buvuga ko ari igikorwa bugeze kure gusa ngo ibibazo byose bikaba bitakemukira rimwe ariko kandi ngo baka bizeraga ko imihanda yamaze gutunganywa muri gahunda ya VUP irimo umuhanda wa Kanembwe – Busigare, umuhanda wa Kanzenze-Busasamana-Cyanzarwe-Rubavu ndetse n’umuhanda wa Ryabizige-Ntango-Gora urimo gukorwa kuri ubu yakabaye ifasha aba baturage kugeza umusaruro wabo ku isoko.
Umuhanda si cyo gikorwa cy’iterambere abatuye uyu murenge wa Cyanzarwe banyotewe gusa kuko n’umuriro w’amashanyarazi bavuga ko bamaze amezi atandatu bawureba hejuru yabo ariko utarabageraho nacyo ari kimwe mu byifuzo bikomeye bagaragaza

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano