Imibereho y’abaturage

Nyaruguru: Ngo yariwe n’imbwa abura umurenganura

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mukansanga Marsella ,utuye mu kagali ka Ruramba umurenge wa Ruramba ho mu karere ka Nyaruguru,aravuga ko umwana we amaze imyaka isaga ibiri ariwe n’imbwa,nyamara nyirayo wari wemeye kujya amufasha kumuvuza ntiyabikora n’inzego zose yitabaje ziramurangarana none umwana ubu ngo akaba agaragaza ibimenyetso n’imitekerereze idasanzwe kubera kutavurwa neza.
Ubuyobozi bw’umurenge bwo buravuga ko iki kibazo ari ubwa mbere bucyumvise,ariko ngo bugiye kugikurikirana.
Uyu mubyeyi Mukansanga Marsella utuye mu mudugudu wa busasamana akagari ka Ruramba, umurenge wa Ruramba mu karere ka Nyaruguru asobanura,ko uyu mwana we w’umuhungu wari ugeze mu mwaka wa 3 w’amashuli abanza ,hashize igihe ariwe n’imbwa y’umuturanyi ubwo ngo yari agiye kuvoma bumvikana kumufasha kumuvuza , gusa ntibyaje kubahirizwa kuko nyina w’umwana ngo yamuvuje wenyine nta yindi nyunganizi.
Uyu mwana ariko n’ubwo ibisebe yatewe n’imbwa byakize,ngo yahindutse mu myitwarire kuko agera nijoro akarara avuga ,ku buryo ngo asigaye avuga ko aziyahura kandi ari umwana muto.Ibi umubyeyi we akaba avuga ko byatewe no kuba atarabonye ubushobozi bumuvuza neza ari na bwo yifuza ko nyir’imbwa yamufasha nk’uko babisezeranye uyu mwana akavuzwa dore ko icyemezo cy’umuvuzi w’amatungo mu murenge (veterinaire) kigaragaza ko iyo mbwa yamuriye itari ikingiye.
Uyu mubyeyi avugako yiyambaje Polisi ngo imuhuze na nyir’imbwa yuzuze amasezerano gusa ngo polisi yaramutereranye,imwohereza mu bunzi,nabo bamubwira ko ikibazo nk’icyo gikemurwa na polisi,bityo akaba yaraheze mu gihirahiro ibyo we yita akarengane.
Jeanne NIBAGWIRE umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Ruramba,umaze umwaka ayobora uyu murenge,ngo iki kibazo ntacyo yari azi kuko ntacyo arakira mu bimugezwaho cg ibivugirwa mu nama,ariko ngo bagiye kugikurikirana.
Tuvugana na Zigirumugabe Venuste ushinjwa kuba ariwe wari utunze iyo mbwa bivugwa ko yariye umwana, yabihakanye ,avugako imbwa yamuriye atari iye ahubwo ari iy’agasozi,ariko ngo azi neza ko yarezwe ategereje kuzitaba.Gusa impapuro zifitwe n’uyu umurega,zigaragaza amasezerano bagiranye yo kuzajya amuha Frws 3500 uko agiye kwa muganga,biherekejwe n’amazina n’imikono yombi.
Ngo ashingiye ku kuba iyi mbwa itarakingiwe,agashingira no ku bimenyetso uyu mwana agaragaza hakiyongera ho ubushobozi bucye no gutererannwa n’inzego yiyambaje,uyu mubyeyi ngo asanga umwana we ashobora kuzahura n’ibibazo by’ubuzima bishobora kuvamo n’urupfu.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano