Imibereho y’abaturage

Nyanza: Ngo Babura uko barya kubera ikimoteri.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu bacururiza mu isoko ryo mu mujyi wa Nyanza ho mu karere ka Nyanza,baravuga ko babangamirwa n’ikimoteri gikusanyirizwamo imyanda y’isoko bitewe n’umunuko ugiturukamo kuko bacururiza hafi yacyo.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo busaba aba bacuruzi kuba bihanganye,ngo kuko iki kibazo kiri gushakirwa umuti urambye.

Ni ikimoteri kiri hepfo y’isoko ariko kikaba cyegereye neza bamwe mu bacuruzi bakorera muri iri soko rya Nyanza,bavuga ko babangamirwa n’umunuko ugiturukamo,by’umwihariko iyo baje gupakira ibi bishingwe babijyana mu kimoteri cy’umujyi.

Bamwe muri aba bacuruzi bavuga ko no kugira icyo ufata cyo kurya uri aho ucururiza bigoranye kubera umunuko w’iki kimoteri bityo ko kitakabaye cyarabegerejwe mu isoko ,ko gikwiye gushakirwa ahandi hitaruye abantu.

Ubuyobozi bw’akarere ka Nyanza bwo buravuga ko iki kibazo giterwa n’abashyiramo amazi yakoreshejwe bigatuma kinuka kikanazana amasazi.Gusa Ntazinda Erasme umuyobozi w’aka karere avuga ko aha ari aho kwifashisha hashyirwa imyanda mbere yo kuyihakura ijyanwa mu kimoteri cy’umujyi,ndetse ko hari gukorwa inyigo y’uko hazubakwa ku buryo nta munuko uzongera kubangamira abantu.

Uyu muyobozi w’akarere anasaba abacuruzi kwirinda kumenamo amazi mabi,mu gihe igisubuzo kirambye cy’iki kimoteri kitaraboneka gusa ngo ntikizatinda dore ko iyo myanda irundwa muri icyo kimoteri ihavanwa kabiri mu cyumweru.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano