Imibereho y’abaturage

Nyamagabe: Umuriro bemerewe mu myaka 5 ishize ntibarawubona

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Bamwe mu batuye mu kagali ka Nyamigina umurenge wa Tare ho mu karere ka Nyamagabe,barifuza guhabwa umuriro w’amashanyarazi bakomeje kwemererwa ngo kuva kera ariko amaso akaba yaraheze mu kirere.Ubuyobozi bw’aka karere bwo burabizeza ko mu bikorwa byo kuwukwirakwiza biteganyijwe nabo bazagerwaho ,kandi ngo bitazatinda.

Aba batuye n’abakorera muri iyi santire (centre) ya maryohe inyurwamo n’umuhanda werekeza mu karere ka Nyaruguru uturutse ahitwa The Mata,ikaba centre ihurirwamo n’abatuye mu tugari twa Buhoro na Nyamigina muri uyu murenge wa Tare, baravuga ko bari mu bwigunge bwo kutagira umuriro w’amashanyarazi ,nyamara ngo ubuyobozi butarahwemye kuwubemerera .

Aba baturage bavuga ko bakomeje kuwemererwa kuva mu mwaka wa 2012 ,ariko batazi impamvu batawuhabwa.Cyakora aba basanga bagejejweho umuriro bemerewe, hari intambwe y’ubukungu byabateza bitewe n’imirimo iwushamikiyeho yakorerwa muri iyi santire.

Umuyobozi w’akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu Kabayiza Lambert avuga ko hari gahunda n’ubundi yo gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi akarere gafitanye n’ikigo gishinzwe iby’amashanyarazi, biturutse ku miyoboro ihari ndetse n’indi izongerwa, aka gace nako ngo karateganyijwe kuko umuriro uzahanyura.

Mu gihe Leta ifite gahunda yo gukomeza gukwirakwiza umuriro w’amashanyarazi mu bice by’icyaro kugira ngo ufashe abaturage,abatuye aha na bo bifuza ko uyu muriro bemerewe bikava mu guhora babyizezwa gusa,ahubwo bigashyirwa mu bikorwa nabo ngo bakagerwaho n’ibyiza byawo nk’uko babyumva ahandi.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano