Imibereho y’abaturage

Kirehe: Kutagira indangamuntu bituma Rusi w’imyaka 98, atagenerwa ubufasha na leta.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Umukecuru witwa Ndorahe Rusi utuye mu mudugudu wa Kiyovu akagari ka Mubuga mu murenge wa Musaza mu karere ka Kirehe, aravuga ko yavukijwe amahirwe menshi bitewe no kutagira indangamuntu nk’abandi banyarwanda kuko ngo kugeza ubu ntayo afite bitewe no kubura uwamufasha kugera aho bafotorera abashaka indangamuntu.

Uyu mukecuru w’imyaka 98 y’amavuko, avuga ko ubwo hatangiraga igikorwa cyo gutanga indangamuntu nshya ngo kubera intege nke n’uburwayi, we yabuze ubuvugizi n’ubufasha bwo kumugeza aho bafotoreraga kugirango nawe afotorwe nk’abandi maze azahabwe indangamuntu, none ngo kugeza ubu nta ndangamuntu afite.

Cyakora uyu mukecuru avuga ko indangamuntu yo hambere ariyo agifite n’ubwo ngo atibuka aho yayibitse.
Bitewe no kuba atagira indangamuntu, uyu mukecuru ngo hari amahirwe menshi ndetse n’ubufasha byagiye bimucika, aha akaba ariho ahera asaba ko yafashwa kubona indangamuntu nk’abandi banyarwanda.

Abaturanyi ba hafi b’uyu mukecuru baravuga ko kuba uyu mukecuru adafite indangamuntu hari byinshi yavukijwe kuko ngo kugeza ubu asa n’utagira aho barizwa nk’umunyarwanda ndetse ngo hari n’inkunga z’abatishoboye zagiye zimucika kuko nawe atishoboye.

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Musaza MAJYAMBERE Jean Claude yavuze ko bagiye gufatanya n’inzego z’ibanze maze barebe uburyo bafasha uyu mukecuru gufotorwa no kubona indangamuntu indangamuntu nk’abandi.
Hashingiwe ku gihe gishize igikorwa cyo gufotora no gutanga indangamuntu nshya gitangiye, bikaba bigeze magingo aya uyu mukecuru we atarayibona, hashobora kuba harabayeho uburangare cyangwa se kutamenya amakuru kw’abayobozi b’inzegoz’ibanze, bikaba byaratumye uyu mukecuru adafashwa, gushyirwa ku rutonde no kugezwa aho bafotorera kugira ngo nawe azabone indangamuntu.

Ibitekerezo: 1

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano