Imibereho y’abaturage

Burera: Meya arashinjwa gukingira ikibaba umuyobozi bava inda imwe.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Intandaro y’iki kibazo ni iyubakwa ry’ivuriro rya Kamanyana ryagombaga kubakwa ahitwa Ryabiteyi, mu kagari ka Kamanyana mu murenge wa Cyanika, nk’uko abaturage bari bifuje ko amafaranga agenerwa imidugudu mu rwego rwo kwiteza imbere aricyo gikorwa yashorwamo, ndetse bakongeraho n’ubwitange bwabo aho ngo buri muturage yatangaga amafaranga igihumbi (1,000).

Abaturage bavuga ko batazi irengero ry’ayo mafaranga yose kuko ibikorwa byo kububakira ivuriro byahagaze mu kwezi kwa gatatu 2014, kandi bakemeza ko amafaranga yari agenewe ibyo bikorwa yari menshi ku buryo batumva aho andi yagiye, ari naho bahera bakeka ko yaba yaranyerejwe n’abari abayobozi babo icyo gihe.

Ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika butera utwatsi ibyo kuba ayo mafaranga yaba yaranyerejwe, amakosa yose bukayegeka ku wari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari ka Kamanyana witwa NIRINGIYIMANA Anatalie, ngo waje kuyobora ako kagari ibikorwa byo kubaka ivuriro bigeze hagati agahindura umushinga amafaranga yari asigaye agashyirwa mu bimina byo kugurizanya umusanzu w’ubwisungane mu kwivuza; nk’uko KAYITSINGA Faustin umunyamabanga nshingwabikorwa w’uwo murenge yabibwiye TV/Radio1.

NIRINGIYIMANA Anatalie ushinjwa kuba ariwe wahinduye umushinga w’abaturage amafaranaga agakoreshwa ibindi, avuga ko ibyo ashinjwa n’umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Cyanika ari ibinyoma, ngo kuko we ubwo yahageraga yasanze n’ubundi ibikorwa byo kubaka iryo vuriro byarahagaze, ndetse ngo nta n’icyo yabibwiweho mu ihererekanyabusha; akongeraho kandi ko nk’umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari nta bubasha yari afite bwo guhindura umushinga w’abaturage ubuyobozi bw’umurenge buhari.

Uwayoboraga akagari ka Kamanyana mbere ya Anatalie (uvuga ko n’ubundi yasanze ibikorwa byo kubaka iryo vuriro byarahagaze), ni uwitwa UMUTESI Drocelle akaba n’umuvandimwe w’umuyobozi w’akarere ka Burera, bamwe bavuga ko iyimurwa rye avanwa muri kano kagari ryagizwemo uruhare n’umuyobozi w’akarere mu rwego rwo gukingira ikibaba umuvandimwe we ngo atazabazwa iby’amafaranga y’iyo nyubako, ari nabwo ngo haba haradutse icyo uwamusimbuye yise ikinyoma cyo guhindura umushinga cyabaye intandaro yo kutuzuza ibyifuzo by’abaturage.

Icyakora ibi bihakanwa n’umuyobozi w’akarere ka Burera UWAMBAJEMARIYA Florence uvuga ko ntacyo bakoze kidateganywa n’itegeko, na cyane ko ngo mbere y’uko aba n’umuyobozi w’akarere umuvandimwe we yari asanzwe ari umunyamabanga nshingwabikorwa w’akagari, bityo rero akavuga ko uko n’abandi bose bimurwa mu nyungu rusange na UMUTESI Drocelle ariko bigenda hatitawe ku isano bafitanye.

Mu kiganiro yagiranye n’abanyamakuru kuri uyu wa mbere tariki 15 Mutarama 2018, guverineri w’intara y’amajyaruguru GATABAZI Jean Marie Vianney yavuze ko iki kibazo cy’inyerezwa ry’amafaranga yari agenewe kubakira abaturage bo muri Kamanyana ivuriro agiye kugikurikirana by’umwihariko ndetse byagaragara ko harimo koko uruhare rw’umuyobozi w’akarere nawe akabibazwa.

Imirimo yo kubaka iri vuriro rya Kamanyana yari yatangiye muri Gashyantare 2013 iza guhagarara muri Werurwe 2014, mu igenzurwa ry’ibanze ryakozwe n’ubuyobozi bw’akarere ka burera ku ikoreshwa ry’amafaranga asaga gato miliyoni eshanu n’ibihumbi Magana arindwi (5,700,000) ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika buvuga ko ariyo yari amaze kuyigendaho, agera gusa kuri miliyoni imwe n’ibihumbi magana atandatu na cumi na bibiri (1,612,000) niyo afite inyandiko zisobanura uko yakoreshejwe.

Ni mu gihe ariko n’abaturage bavuga ko imisanzu batanze iruta kure ibihumbi magana atatu na makumyabiri na bitandatu (326,000) agaragazwa n’ubuyobozi bw’umurenge wa Cyanika ko ariyo gusa yavuye mu misanzu y’abaturage, ibi ababivuga bakabishingira ku buryo babonaga ubwitabire mu gihe cyo gutanga iyo misanzu dore ko buri wese yasabwaga amafaranga igihumbi (1,000).

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano