Imibereho y’abaturage

Burera: Abanyonzi bahangayishijwe no gusabwa uruhushya rwo gutwara igare.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Abakora umwuga wo gutwara abantu n’ibintu ku magare bo mu karere ka Burera, barashinja ubuyobozi bwa koperative y’abatwara amagare yo mu karere ka Musanze kubahohotera iyo bahazanye imizigo ngo kugeza n’aho babaca amande yo kutagira impushya zo gutwara ibinyabiziga kandi baziko ubusanzwe igare ridakenera uruhushya.
Ubuyobozi bw’iyi koperative bwo buvuga ko kuba umunyonzi yagira uruhushya rw’agateganyo rwo gutwara ibinyabiziga ari agashya barimo kuzana icyakora ngo birareba abari muri koperative yabo gusa ku buryo habaye hari uwarubajije umunyonzi wo mu kandi karere yaba yaramuhohoteye.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano