Amahanga

Kenya: Abanyakenya basubiyemo amatora ya perezida.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cya Kenya, abanyagihugu bazindukiye mu matora y’umukuru w’igihugu ku nshuro ya kabiri, nyuma yaho aya mbere yabaye ku itariki 8 kanama agizwe impfabusa n’urukiko rw’ikirenga kubera amakosa n’ibindi byinshi bitakozwe mu mucyo.

Prezida Uhuru Kenyatta, akaba ari guhatana n’abakandida batandatu, barimo abiyamamaje ku giti cyabo, hamwe n’umuyobozi w’amashyaka atavuga rumwe n’ubutegetsi, Raila Odinga wagumishijwe ku rutonde rw’abakandida, nubwo we yatangaje ko atazitabira amatora.

Amakuru aturuka muri Kenya aravuga ko hirya no hino muri iki gihugu, umutekano wakajijwe cyane ku biro by’amatora, kugira ngo haburizwemo abashaka kuyabangamira.

Ni mu gihe ariko abanyagihugu baba Kibera, agace kiganjemo abibumbiye mu ishuriro ry’amashyaka atavuga rumwe NASA, bafunze imihanda banga ko abashinzwe umutekano n’abakozi ba komisiyo y’amatora bagera ahateganyijwe gutorerwa.
Mu gace ka kisumu aho Raila Odinga avuka, abanyagihugu bihaye imihanda batwika n’amapine. Aha hakaba harashwe amasasu yakomerekeje abantu babiri bari mu myigaragambyo yamagana amatora.

Mu duce twa Mandera na Turkana, mu majyaruguru y’uburasirazuba bwa Kenya uduce twiganjemo abayoboke b’ihuriro NASA, nta muntu wagiye aya matora.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano