Ubuzima

Abarwariza ku bitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero baravuga ko barara hanze bityo bakaba bafite impungenge ko bashobora kubikurizamo uburwayi. Uretse kuba abarwariza muri ibi bitaro bya Muhororo barara hanze, ngo n’ ibikoresho nkenerwa mu buvuzi birimo imashini y’ ikinya nta bihari, ibindi na byo bikaba bishaje ku buryo ngo bigora cyane abaganga kuzuza inshingano zabo nk’ uko babishimangira. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo bukubira ibi bibazo byose muri kimwe nka (...)

Inkuru irambuye...
Ubuzima

Ngororero: Abarwariza ku bitaro bya Muhororo barara hanze

Abarwariza ku bitaro bya Muhororo biherereye mu karere ka Ngororero baravuga ko barara hanze bityo bakaba bafite impungenge ko bashobora kubikurizamo uburwayi. Uretse kuba abarwariza muri ibi bitaro bya Muhororo barara hanze, ngo n’ ibikoresho nkenerwa mu buvuzi birimo imashini y’ ikinya nta bihari, ibindi na byo bikaba bishaje ku buryo ngo bigora cyane abaganga kuzuza inshingano zabo nk’ uko babishimangira. Ubuyobozi bw’ ibitaro bya Muhororo bukubira ibi bibazo byose muri kimwe nka (...)

Politiki

Muhanga: Nimuntorera kuba umudepite nzimurira ibiro byanjye mu turere-Mpayimana.

Mu gacentre ka Kinini yo mu murenge wa Shyogwe mu karere ka Muhanga, Mpayimana Philippe ariyamamariza kuba umudepite mu matora yabo ateganyijwe mu ntangiriro z’ ukwezi gutaha kwa 9. Mpayimana wiyamamaza nk’ umukandida wigenga avuga ko azasigasira umuco akawurinda ibiwangiza ndetse agahindura n’ isura abaturage babonamo umudepite. Mu mwaka ushize, Mpayimana Philippe yari umukandida ku mwanya w’ umukuru w’ igihugu aho yabaye uwa Kabiri n’ impuzandengo itageze ku ijwi 1%. Kuri ubu arasabwa (...)

Ubuzima

Ngororero: Abakozi b’ Ibitaro bya Muhororo bamaze amezi 4 badahabwa agahimbazamusyi

Agahimbazamushyi nubwo ari amafaranga atabarirwa ku mushahara w’ umukozi, aho gatangwa ni kimwe mu bituma ashobora gukora neza bityo akanatanga umusaruro ufatika. Nubwo akenshi iyo katabonetse bitamubuza gukora akazi ke uko byagenda kose ntihabura ikigabanyuka ku musaruro yari yitezweho. Bamwe mu bakozi bagenerwa agahimbazamusyi bavuga ko batakabona uko bikwiye, ni ab’ ibitaro bya Muhororo byo mu karere ka Ngororero mu Ntara y’ uburengerazuba. Aba bakozi bavuga ko bamaze amezi 4 yose (...)

Imibereho y’abaturage

Burera: Icyasubije inyuma akarere mu mihigo ntikivugwaho rumwe.

Aka karere ka Burera mu mihigo ya 2016/2017 kari kaje ku mwanya wa 8 n’amanota 79.3%, mu mwaka wakurikiyeho wa 2017/2018 ari nayo mihigo iheruka kweswa aka karere kaza ku mwanya wa 27 n’amanota 57.2%. Ni ibintu bitashimishije impande zombi, yaba abaturage ndetse n’abayobozi b’aka karere, gusa impamvu y’iri subira inyuma ntibayivugeho rumwe aho bamwe mu baturage b’aka karere babwiye TV/Radio1 ko bashingiye ku byo babonesha amaso babishyira ku mutwe w’abayobozi b’aka karere bashyira imbere inyungu (...)

Imibereho y’abaturage

Gatsibo-Gitoki: Inyubako z’amashuri zimaze imyaka 6 zaradindiye.

Ishuri ribanza rya Nyakabota riherereye mu kagari ka Rubira mu murenge wa Gitoki mu karere ka Gatsibo hari ibyumba by’amashuri bigera kuri bitandatu byari byatangiye kubakwa ariko ngo bimaze igihe kinini byarasenyutse abarerera kuri iri shuri bakavuga ko bimaze imyaka itandatu byarasenyutse. Aya mashuri kandi yari yubatswe muri gahunda ya leta y’uburezi bw’ibanze bw’imyaka icyenda iki gitekerezo kinashyigikirwa n’ababyeyi batanga umusanzu wo kuyubaka none baba abakoze kuri iyi nyubako (...)

Imikino

U Bwongereza: Umukinnyi Kevin De Bruyne Yavunitse.

Rutahizamu w’ikipe y’igihugu y’ububirigi ndetse n’ikipe ya Manchester City Kevin De Bryune yagize ikibazo cy’imvune kuri uyu wa gatatu ubwo bari mu myitozo yo kwitegura umukino wa kabiri wa shampiyona y’u Bwongereza ubwo iyo kipe izaba ihura n’ikipe ya Huddersfield Town, gusa kuri ubu imvune ya Kevin biravugwa ko ashobora kumara hagati y’ibyumweru bitatu na bine atagaragara mu kibuga. Kevin De Bryune avunitse nyuma y’umunsi umwe amaze gukina umunsi wa mbere wa Shampiyona y’u Bwongereza wakinwe mu (...)