Amahanga

Abatabazi bakomeje gushakisha niba hari ababa barokotse mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ u Butaliyani mu mujyi wa Geboa nyuma y’ikiraro cyasenyutse kuri uyu wa kabiri. Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu yavuze ko 39 bapfuye ubwo imodoka zigera kuri 40 zari kuri icyo kiraro zaridukanaga na cyo n’aho abandi basaga 16 barakomereka. Birakekwa ko abagishakishwa bari hagati ya bane (4) na cumi na babiri (12). Uhagarariye abashinzwe ubutabazi Emanuele Giffi yavuze ko bataratakaza (...)

Inkuru irambuye...
Amahanga

U Butaliyani: Impanuka y’ikiraro yahitanye abasaga 39.

Abatabazi bakomeje gushakisha niba hari ababa barokotse mu majyaruguru ashyira uburengerazuba bw’ u Butaliyani mu mujyi wa Geboa nyuma y’ikiraro cyasenyutse kuri uyu wa kabiri. Minisitiri w’umutekano muri iki gihugu yavuze ko 39 bapfuye ubwo imodoka zigera kuri 40 zari kuri icyo kiraro zaridukanaga na cyo n’aho abandi basaga 16 barakomereka. Birakekwa ko abagishakishwa bari hagati ya bane (4) na cumi na babiri (12). Uhagarariye abashinzwe ubutabazi Emanuele Giffi yavuze ko bataratakaza (...)

Amahanga

UGANDA: Depite Bobi Wine yatawe muri yombi.

Polisi yo muri Uganda yataye muri yombi Abantu benshi barimo umuhanzi akaba n’umudepite mu nteko ishingamategeko ya Uganda ukomoka mu ishyaka ritavuga rumwe na leta Robert Kyagulanyi, uzwi cyane nka Bobi wine. Abatawe muri yombi bose barakekwaho ibyaha bifitanye isano no kugerageza kwangiza imwe mu modoka ziherekeza Perezida Yoweri Museveni byakozwe kuwa mbere tariki ya 13 Kanama 2018 . uwo munsi ni nabwo umushoferi watwaraga Bob Wine yishwe arashwe n’abantu batamenyekanye. Abo bantu (...)

Amahanga

Zambiya: Abahamagaza imbuga nkoranyambaga bazajya basoreshwa.

Guverinoma ya Zambiya yatangaje ko igiye kujya isoreshwa amadolari y’amerika 0.03 ahwanya n’igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda makumyabiri (20Frw) buri munsi ku bantu bahamagara bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp,Skype ,n’izindi. Ikinyamakuru Lusakatimes kivuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ku cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 iyobowe na Edgar Lungu,perezida wa Zambiya. Umuvugizi wa Guverinoma ya zambiya, Dora Siliya yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe (...)

Amahanga

Taiwan: Inkongi y’umuriro yahitanye abantu 9.

Mu gihugu cya Taiwan, inkongi y’umuriro yibasiye ibitaro imaze guhitana abantu 9 nkuko bitangazwa n’ibinyamakuru bya leta y’icyo gihugu. Iyo nkongi ngo ikaba yahereye mu igorofa rya 7 ry’inyubako y’ibitaro bya New Taipei mu gitondo cyo kuri uyu wa mbere. Abandi Bantu 16 barimo abarwayi n’abakozi b’ibitaro nabo bakaba bamerewe nabi. Icyateye iyo nkongi y’umuriro ntikiramenyekana neza, nubwo ibinyamakuru bya leta y’icyo gihugu byo bivuga ko yatewe n’ibura ry’umuriro w’amashanyarazi. Andi (...)

Amahanga

RDC: Perezida Kabila Yatanze Ramazani nk’umukandida w’ishyaka rye.

Mu gihe kuri iyi tariki ya 8 Kanama 2018 ari bwo hafungwa kwakira kandidatire z’abifuza kwiyamamariza umwanya w’umukuru w’igihugu muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo ,ishyaka rya Perezida Joseph Kabila ryatanze uwitwa Emmanuel Ramazani Shadary nk’umukandida uzarihagararira muri ayo matora. Bitewe n’uko umukandida yatanzwe ku munota wa nyuma ,BBC yatangaje ko benshi bari bazi ko Joseph Kabila ashobora kongera kwiyamamaza nubwo atabyemerewe n’itegeko nshinga. Emmanuel Ramadhan (...)

Amahanga

RDC: Indwara nshya ya Ebola imaze guhitana abantu 33.

Minisiteri y’ubuzima muri Repubulika iharanira demokarasi ya Kongo, yatangaje ko abantu 33 ari bo bamaze guhitanwa n’indwara ya Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu mu ntangiriro z’uku kwezi kwa munani mu ntara ya Kivu y’amajyaruguru. Ku wa gatandatu, Minisitiri w’ubuzima Oly Ilunga Kalenga yabwiye ibiro ntaramakuru by ‘abafaransa AFP ko n’abantu 13 bamaze kwandura Ebola kuva yakongera kwaduka muri iki gihugu. Dogiteri Ilunga Kalenga yongeyeho ko batatu muri 33 byibazwa ko bamaze (...)

Amahanga

ZIMBABWE: Umujyi wa Harare wibasiwe n’imvururu zakurikiye amatora.

Mu gihugu cya Zimbabwe, nyuma yuko ejo ku wa gatatu hatangajwe ko ishyaka Zanu PF ryaje imbere mu majwi y’agateganyo mu kugira imyanya myinshi mu nteko ishingamategeko, abashinzwe umutekano bahanganye n’abatavuga rumwe na leta mu murwa mukuru Harare, bayishinja kwiba amajwi. Ibikorwa byo guhutaza abigaragambya byakozwe na leta ya Zimbabwe nyuma y’amatora ya perezida yabaye ku wa mbere, byatumye amahanga asaba ko habaho ituze muri iki gihugu. Umuryango w’abibumbye n’Ubwongereza bwahoze (...)

Amahanga

Zimbabwe-Amatora: Ishyaka Zanu PF ryaje imbere mu majwi y’agateganyo.

Mu majwi y’agateganyo amaze kubarurwa aragaragaza ko ishyaka riri ku butegetsi rya ZANU PF ari ryo riza ku isonga mu kugira imyanya myinshi mu nteko ishingamategeko. Biteganyijwe ko umukandida wa ZANU PF Emmerson Mnangagwa ashobora gutsindira umwanya w’umukuru w’igihugu ku majwi menshi. Nubwo bimeze bityo ariko ishyaka MDC ritavuga rumwe n’umutegetsi ,rihagarariwe na Nelson Chamisa watanzwe nk’ umukandida ku mwanya w’umukuru w’igihugu, ryatangaje ko amatora yabayemo uburiganya ndetse ryo (...)

Amahanga

Pakistani : Igisasu cyahitanye abantu 29 barimo gutora.

Mu gihugu cya Pakistan, mu gitondo cyo kuri uyu wa gatatu, igisasu cyaturikirijwe mu biro by’itora mu mujyi wa Quetta kimaze guhitana abantu bagera kuri 29. Ibikorwa by’urugomo byadutse mu gihugu cya Pakistani ku munsi abaturage babarirwa muri za miliyoni bagejeje igihe cyo gutora bitabiriye amatora, bagabweho igitero gikomeye kimaze guhitana abantu 29 bishwe n’igisasu mu mujyi wa Quetta. Ahandi, ibitero bito byabaye ndetse habaho no gukozanyaho mu ndorerezi z’amashyaka, babiri bahasiga (...)

Amahanga

U Bugereki: Abantu 74 bapfiriye mu nkongi y’umuriro.

Mu gihugu cy’u Bugereki abantu 74 bamaze guhitanwa n’inkongi y’umuriro yaturutse mu ishyamba ikibasira abatuye inkengero z’umurwa mukuru Athene . BBC ivuga ko imirambo 26 ya bamwe mu bapfuye bayisanze ku nkengero z’inyanja mu gace ka mati hafi y’ahabereye iyo nkongi nkuko umuryango utabara imbabare croix rouge wabitangaje. Iyi nkongo ubwo yabaga hari abaturage umuriro wasanze mu nzu zabo abandi ubasanga mu modoka. Abihutiye gutabara ,bakoresheje ubwato n’indege za Kajugujugu ngo bakize (...)