Amahanga

Zambiya: Abahamagaza imbuga nkoranyambaga bazajya basoreshwa.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Guverinoma ya Zambiya yatangaje ko igiye kujya isoreshwa amadolari y’amerika 0.03 ahwanya n’igiceri cy’amafaranga y’u Rwanda makumyabiri (20Frw) buri munsi ku bantu bahamagara bakoresheje imbuga nkoranyambaga nka WhatsApp,Skype ,n’izindi.

Ikinyamakuru Lusakatimes kivuga ko uyu mwanzuro wafatiwe mu nama y’abaminisitiri yateranye ku cyumweru tariki ya 12 Kanama 2018 iyobowe na Edgar Lungu,perezida wa Zambiya.

Umuvugizi wa Guverinoma ya zambiya, Dora Siliya yatangaje ko uyu mwanzuro wafashwe nyuma y’ubushakashatsi bwakozwe bukagaragaza ko 80% by’abaturage muri iki gihugu bahamagara bakoresheje uburyo bwa internet buzwi nka skype, ndetse na Viber, bikaba bihombya ibigo by’itumanaho nka Zamtel, Airtel ndetse na MTN.

kugeza ubu ntiharamenyekana igihe uwo musoro uzatangira gushyirwa mu bikorwa.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!