Amahanga

ZIMBABWE: Umujyi wa Harare wibasiwe n’imvururu zakurikiye amatora.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu gihugu cya Zimbabwe, nyuma yuko ejo ku wa gatatu hatangajwe ko ishyaka Zanu PF ryaje imbere mu majwi y’agateganyo mu kugira imyanya myinshi mu nteko ishingamategeko, abashinzwe umutekano bahanganye n’abatavuga rumwe na leta mu murwa mukuru Harare, bayishinja kwiba amajwi.

Ibikorwa byo guhutaza abigaragambya byakozwe na leta ya Zimbabwe nyuma y’amatora ya perezida yabaye ku wa mbere, byatumye amahanga asaba ko habaho ituze muri iki gihugu.

Umuryango w’abibumbye n’Ubwongereza bwahoze bukoloniza Zimbabwe, byose byagaragaje impungenge zitewe n’ibikorwa by’urugomo byahitanye abantu batatu ubwo abasirikare barasaga ku bigaragambyaga.

Ibyavuye mu matora ajyanye n’abagize inteko ishingamategeko, bigaragaza ko ishyaka rya Zanu-PF riri ku butegetsi ari ryo ryegukanye intsinzi muri aya matora ya mbere abaye kuva Robert Mugabe yakurwa ku butegetsi mu mwaka ushize wa 2017.

Ariko abatavuga rumwe n’ubutegetsi baravuga ko ishyaka rya Zanu-PF ryibye amajwi.

Ibyavuye mu matora ya perezida ntabwo biratangazwa.

Urugaga rw’amashyaka atavuga rumwe na leta ruhuriye mu ishyaka MDC rivuga ko rigamije impinduka zinyuze muri demokarasi, ruvuga ko umukandida waryo Nelson Chamisa yatsinze Perezida Emmerson Mnangagwa wa Zimbabwe uriho kuri ubu.

Umunyamabanga mukuru wa ONU Antonio Guterres yasabye abanyapolitiki bo muri Zimbabwe kugira ituze.

Naho Harriett Baldwin, umunyamabanga wa leta muri minisiteri y’ububanyi n’amahanga mu Bwongereza, we yavuze ko afite "impungenge zikomeye" zitewe n’urugomo rwakurikiye amatora yo muri Zimbabwe.

Mu butumwa byanyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa Twitter, ibiro by’uhagarariye Leta Zunze Ubumwe z’Amerika muri Zimbabwe, nabyo byasabye ko habaho ituze, byongeraho ko Zimbabwe ifite "umwanya ukomeye mu mateka" wo gutuma ejo hazaza hayo haba heza kurushaho.

Hagati aho, umuryango Amnesty International uharanira uburenganzira bwa muntu, wo wasabye leta gukora iperereza ku bikorwa by’igisirikare.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!