Imyidagaduro

USA: XXXTentacion yitabye imana arashwe n’abagizi ba nabi .

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Amazina nyakuri ye yari Jahseh Dwayne Onfroy, ni umwe mubaraperi bamenyekanye cyane mu gihe gito aho kuri ubu yari afite imyaka 20 y’amavuko . Uyu muhanzi yarasiwe mu birometero 69 mu majyaruguru y’umujyi wa miami mu gacye ka Deerfield Beach

Police y’ahitwa Broward County ni yo yatangaje ko uyu musore yapfuye kuwa mbere tariki ya 18 Kamena 2018 .Nubwo yari akurikiranyweho ibyaha by’ihohotera uyu muraperi wari ukiri muto yafatwaga nk’umwe mu baraperi b’igihe cye batajyaga baripfana kandi bakomeye.

police yo muri ako gace yatangaje ko Onfroy yasohotse muri imwe munzu zicuruza imodoka ahagana i saa kumi z’umugoroba (16h:oo) yicara mu modoka ye yo mu bwoko bwa BMW i8 nyuma y’iminota mike atarava muri parking hahise haza indi modoka y’umukara yo mu bwoko bwa SUV irimo abantu babiri baramurasa bahita biruka nkuko bamwe mubatangabuhamya bari aho babitangaje nyuma yo kumva urusaku rw’amasasu atatu.

uyu muraperi yamenyekanye cyane nyuma y’uko atangiye gushyira indirimbo ze ku rubuga rwa SoundCloud rumwe mu mbuga zikoreshwa n’abahazi bakizamuka batari bake.
Muri 2016 ni bwo yatangiye gukora umuziki by’umwuga, indirimbo SAD na Moonlight ni zo zamenyekanye cyane nyuma yaho ashyiriye ahagaragara alubumu ya mbere ye yise ’’17’’ yibandaga cyane ku bwigunge.

Bamwe mu bahanzi bagaragaje ko bababajwe n’urupfu rw’uyu muraperi wari ukiri muto, aho nk’umuhanzi kanye west yagize ati’’ Iruhuko ridashira sinigeze nkubwira uko wari icyitegerezo kuri njye ukiri hano warakoze kubaho’’

Umuraperi Sean ’Diddy’ combs we yavuze ko XXXTentacion ari umwe mu bantu badasanzwe yaba yarigeze guhura na bo

Daniel Sturridge wahoze akinira liverpool n’ikipe y’igihugu y’abongereza we yavuze ko ari umunsi mubi ku muziki

uyu muraperi yari akurikiranyweho ibyaha bigera kuri 15 birimo kwibisha intwaro nto, guhohotera abatangabuhamya ndetse no guhohotera umukobwa bakundanaga kandi atwite,
ikindi n’uko yavuzweho gushyamirana na bagenzi be b’abaraperi harimo uwitwa Offset wo mu itsinda rya Migos ndetse na Rob stone we banageze aho gukomeretsanya.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET