Imyidagaduro

U Budage: Umuhanzikazi w’umunyarwanda SHAVU agiye kuza mu Rwanda.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu kiganiro LIVEWIRE kinyura kuri TV1 umuhanzikazi Shavu NSENGA ufite inkomoko mu Rwanda yagize byinshi atangaza kuri alubumu yitegura gushyira hanze ndetse n’igihe azataramira mu Rwanda.

Muri iki kiganiro uyu muhanzi yatangiye yibwira abakurikirana ibihangano bye hirya no hino ku isi aho yagize ati"’ ndi umuhanzi nkaba n’umusizi ndirimba mu njyana ya new Soul na Reggae ndi umunyarwanda uvanze n’umudage ni yo mpanvu ngerageza guhuza byombi mu bihangano nkora’’.

Yongeyeho ati " hashize igihe ndirimba dore ko natangiriye muri korari yo ku ishuri nyuma nza kwinjira muri band yitwa "Tree of life band" twaririmbaga mu njyana ya Reggae nayimazemo igihe kiri hagati y’imyaka itandatu n’irindwi, nyuma byaje kuba ngobwa ko nimuka aho nari ntuye, byanagize ingaruka ku mikoranire yanjye na band ya Tree of life nyuma naje kugira igitekerezo cyo kwikorana ari nabwo natangiye gukorana na Loyal records tugikorana kugeza ubu. Ubu ndimo gukora kuri alubumu yanjye nitegura kuzashyira hanze mu minsi ya vuba izaba yitwa ’’in our art’’.

Kurikira ikiganiro kirambuye

’’in our art’’ izibanda cyane ku nkuru zacu nk’abirabura batuye mu budage, mbese nkatwe abanyarwanda baba muri diaspora ndetse nka njye nk’umugore kuko ibyiyumviro byanjye byinshi bishingira kuri izo ngingo mvuze, nkeka ko binafite aho bihurira n’ibihangano nkora.

Reba amashusho y’indirimbo Diaspora Blues (live) izasohoka kuri alubumu in our art inumvikanamo amagambo y’ikinyarwanda.

ngo nubwo nta muhanzi wo mu Rwanda barakorana ni kimwe mu bintu bimushishikaje cyane kuzakora nagera mu Rwanda dore ko ari na bumwe mu buryo acyeka ko bwamufasha kwimenyekanisha nk’umuhanzi mu gihugu cyamwibarutse.

Biteganyijwe ko Shavu n’abamuherekeje bazataramira muri Kenya na Tanzania mu mpera za Kanama naho mu Rwanda bakazahagera mu ntangiriro za Nzeri.

City Lights indirimbo Shavu yakoranye na WU

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!