Imyidagaduro

Umuhanzi Mowzey Radio yitabye imana

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Mu rukerera ryo kuri uyu wa kane ni bwo umuhanzi w’umugande Moses Ssekibogo wari uzwi cyane ku izina rya Mowzey Radio yitabye imana, mu bitaro bya Case Hospital biherereye mu mujyi wa Kampala.

Umwe mu bari bashinzwe kurengera inyungu z’uyu muhanzi witwa Balaam Barugahare yatangarije ikinyamakuru the New Vision ko uyu muhanzi yitabye Imana ahagana saa kumi n’ebyri za mu gitondo ku isaha yo muri Uganda.

Ku murongo wa telephone balaam yagize ati ‘’nibyo koko Radio yigendeye, yitabye imana mu ma saa 6:00 za mugitondo ubu turimo kwitegura kujyana umurambo ku bitaro bikuru bya Mulago Hospital’’.

Uyu musore yitabye imana azize urugomo yakorewe ubwo yakubitirwaga mu kabari gaherereye mu mujyi wa Entebbe bikaza kumuviramo gukomereka mu mutwe.

ibitaro yari arwariyemo na byo byamaze gushira hanze itangazo ryemeza urupfu rw’uyu muhanzi.

Radio yitabye imana afite imyaka 33 yari azwi cyane mu itsinda rya Goodlyf yari ahuriyemo na mugenzi we Douglas Mayanja uzwi nka Weasel.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!