Amahanga

Uganda: bakomeje kwandura indwara zikomoka ku matungo.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kurya inyama z’amatungo ataravuwe neza biri kongerera abagande ibyago byinshi byo kurwara indwara ziva ku matungo zijya kubantu.

Ikinyamakuru Dairly monitor cyatangaje ko imbaraga nke mu ishyirahamwe ry’abavuzi b’amatungo muri Uganda muri iki birimo gutuma aborozi bivurira amatungo yabo mu buryo butanoze bityo kubera ko amatungo aba atavuwe neza ugasanga abayariye baryamo imiti iba ikiyarimo kandi itagomba kuribwa,Nkuko byashimangiwe n’umuyobozi w’ihurirro ry’abavuzi b’amatungo muri Uganda Madame Sylvia Baluku Angubua.

Uyu sylivia avuga ko raporo yaturutse mu borozi igaragaza ko umubare muto w’abavuzi b’amatungo uri mu karere ari wo utuma aborozi iyo babakeneye bakababura mugihe amatungo yabo yarwaye bahitamo kuyivurira mu buryo bwose bushoboka imiti ikayatindamo ku buryo umuntu wese uriye inyama ziyakomokaho yandura indwara zitandukanye zibasira amatungo zirimo Anthrax, Rift Valley fever , Crimean fever n’izindi.

Ministeri y’ubuhinzi n’ubworozi muri Uganda yatangaje ko irimo gushaka igisubizo cy’iki kibazo cyane cyane itanga imodoka ,na moto ku bavuzi b’amatungo,uhereye ku karere kugeza ku rwego rw’akagari ku buryo bazajya bagera ku matungo yose arwaye mu buryo bwihuse.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

1X BET

1xBet offers you a gift! Receive the 200% bonus up to 100 EUROS and maximize your chances of winning! Increase your income with 1xBet play here: https://bit.ly/2N4DUOt

1X BET