Amahanga

Uganda: Urubanza rwa Bobi Wine rwimuriwe mu Ukuboza 2018.

Sangiza inshuti iyi nkuru kuri:

Kuri uyu wa mbere, Umudepite wo muri Uganda Robert Kyagulanyi uzwi nka Bobi Wine we na bagenzi be 34 bagejejwe imbere y’urukiko rwa Gulu, aho bakurikiranyweho ibyaha by’ubugambanyi birimo no gutera amabuye imwe mu modoka zari ziherekeje perezida Museveni mu kwezi kwa munani uyu mwaka.

Umwunganizi wa Bobi wine yasabye ubushinjacyaha kugaragaza mu rukiko iyo modoka bivugwa ko yatewe amabuye n’ibindi bimenyetso simusiga bishinja ibyaha ababuranyi.

Urukiko rwafashe icyemezo cyo gusubika urubanza kugira ngo hakusanywe ibimenyetso bityo urabanza rukazasubukurwa tariki ya 3 z’ukwezi kwa 12 uyu mwaka.

Ibitekerezo: 0

pre-moderation

Icyitonderwa, igitekerezo cyawe kiragaragara ku rubuga nyuma yo gusuzumwa n'abakozi ba TV1.

Uri nde?
Igitekerezo cyawe

Andika hano

TV1 APP

Kurikira TV1 kuri Telephone yawe igendanwa:

- Usome Amakuru ashyushye kandi agezweho
- Wumve Radio 1 LIVE
- Urebe TV1 LIVE
- Utwoherereze Inkuru
- Urebe ibihumbi nibihumbi bya Video kuri VoD

downloadinga APP ya TV1 NONAHA!